Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, avuga ko batatandukanye burundu na Skol Brewery bari bamaze imyaka 12 bafite imikoranire nk’umuterankunga mukuru, ahubwo ko bari mu biganiro by’imikoranire mishya kandi bizeye ko impande zizumvikana.
Ibi Gakwaya yabitangarije Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena, nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol rutangaje ko iyi mikoranire yageze ku musozo, nyuma yo kurangira kw’amasezerano bari bafitanye kuva muri Gicurasi 2024, ariko akaba yaragiye avugururwa.
Muri iyi baruwa, uru ruganda rwavuze ko rwishimira imikoranire yaranze impande zombi mu myaka 12 bari bamaranye, ndetse ko rufite icyizere cyo gukomeza gukorana n’ikipe ya Rayon Sports, ibisobanuye ko impande zombi zitatandukanye mu buryo bwa burundu.
Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, wabwiye Radio Rwanda ko abantu batarimo gusobanura neza ibaruwa.
Ati “Mwabonye ko yasinyweho n’impande zombi. Hari inama yabaye ejo yo kuvuga kuri evaluation (isuzuma) yakozwe nk’uko byari biteganijwe mu masezerano hagati ya Skol na Rayon Sports ko ‘mu mwaka wa 2026 hari evaluation igomba gukorwa, impande zombi zikareba imikoranire mishya cyangwa se zikareba ugutandukana’.”
Yakomeje agira ati “Icyabaye ejo rero twarebye kuri iyo assessment (isuzuma) buri ruhande rugenda rugaragaza ibyo ruvuga ko bitagenze neza, ari nabyo byaganishije ku mwanzuro ko habaho imikoranire mishya; ni ukuvuga ngo imikoranire yari isanzwe igomba guhinduka. Skol yatanze proposal (icyifuzo/imbanzirizamushinga) y’uko iyo mikoranire mishya yaba iteye, ari nacyo tugiye kwicara tukaganira nka Rayon Sports tukareba icyo iyo proposal tukagira icyo tuyisubizaho. Ibyo tuzemeranywa akaba ari byo tuzagenderaho mu gihe kizaza.”
Abajijwe niba bashobora no kutumvikana, Gakwaya yavuze ko ‘byumvikana’ ariko ko nabo bagiye kugaragariza Skol ibyifuzo bya Rayon Sports, kandi ko badateganya ko batazakorana kuko bizeye ko bazumvikana, bagakorana kuko umufatanyabikorwa aba atari igihombo kuri bo; anaboneraho kwizeza abakunzi ba b’iyi kipe ko bazagira aho bazahuriza n’uyu mufatanyabikorwa bagakorana.
Amasezerano ya Rayon Sports na Skol yari ateye ate?
Tariki ya 15 Gicurasi 2014 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe, mu gihe mu 2017, hasinywe andi masezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu gihe cy’imikoranire mu myaka ishize, Skol yatangaga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo cyari ku modoka ya Rayon Sports itarapfa ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba mu myitozo ndetse no ku mikino.
Rayon Sports yashoboraga kandi kuguza amafaranga muri Skol mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano.
Uru ruganda rwari rwaremereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rugatanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.
Tariki ya 29 Nzeri 2017, ni bwo Skol yatashye ikibuga y’ubwatsi bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.
Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.
Kuri iki kibuga, Skol yahubatse akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose yajyaga muri iyi kipe.
Tariki 14 Nyakanga 2020, Skol yashyikirije Rayon Sports amacumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga, akaba afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.
Hejuru y’ibi, Skol yagiraga uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana ‘March’ Generation’.
Tariki 08 Nyakanga 2022, Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’uru ruganda rwenga inzoga mu gihe cy’imyaka itatu, yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw ndetse ni yo yageze ku musozo.
Ni mu gihe Rayon Sports itandukanye na Skol ku kuyibera umuterankunga mukuru, hamaze iminsi amakuru avuga ko iyi kipe izwiho kugira abafana n’abakunzi benshi mu Rwanda, imaze igihe mu biganiro na Banki ya Kigali ndetse bikaba bivugwa ko n’ubwo batari basinyana, ariko ibiganiro biri kugana ku musozo kandi birimo kugenda neza.

