Umwanditsi akaba n’Umunyamategeko Musekeweya Liliane yishimiye gusoza amasomo agendanye n’ubutabera bushingiye ku buhuza, avuga ko agiye gutanga umusanzu we mu guhuza abantu bafitanye amakimbirane aho kwirirwa basiragira mu Nkiko, aho ngo azanakora ubukangurambaga abinyujije mu bihangano bye.
Ibi Musekeweya yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, ubwo ku nshuro ya cumi (10) ku cyicaro cy’ubuhuza ADR i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haberaga ibirori byo gusoza amasomo y’ubuhuza, yatanzwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kitwa Edward Mediation Academy ku bufatanye n’Umuryango Mediation Home Academy.

Leta y’u Rwanda yemeje politiki y’ubutabera bushingiye ku buhuza, ndetse ikaba idahwema gushishikariza abafitanye amakimbiriane kugana ubuhuza mbere y’uko bagana inkiko, mu rwego rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abantu benshi biganjemo abanyamategeko bafashe iya mbere berekeza kwiga ubuhuza bwa kinyamwuga, aho kuri iyi nshuro hatanzwe impamyabumenyi z’abasoje ayo masomo ku bagera ku 140 b’abanyamategeko barimo n’Umwanditsi akaba n’Umunyamategeko, Musekeweya Liliane.
Mu kiganiro na UmusareNews, Musekeweya Liliane avuga ko icyamushishikarije kujya kwiga ubuhuza, ari ukugira ngo atange umusanzu mu gukemura ibibazo abantu bafitanye.
Ati “Nashishikajwe no kugira ngo ntange umusanzu wo guhuza abantu bari bafitanye amakimbirane, bakemure ibibazo biri hagati yabo mu mahoro, ndetse imanza ziri mu nkiko zigabanuke cyane ko usanga amadosiye menshi aba arimo ashobora gukemukira mu buhuza hatagombye kwitabaza inkiko.”
Musekeweya avuga kandi ko nk’umwanditsi w’ibitabo, ikinamico n’ibindi agiye kuzajya akora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugana ubuhuza mbere yo kugana inkiko abinyujije mu bihangano bye; na cyane ko ngo agiye kuba umuhuza w’umwuga bihoraho, atabibangikanije n’indi mirimo.

Ni mu gihe yasoje akangurira abantu ubuhuza cyane ko ari nzira idahenze, yubaka amahoro kandi idatinda, dore ko ibyemezo biturutse mu buhuza bihabwa agaciro kandi bitajuririrwa.
Ubusanzwe, Musekeweya ni umwanditsi w’ibitabo birimo; aho yanditse ibitabo birimo icyo yise ‘Ikirezi’, ‘Giramata wa Bisabo’, ‘Nabo ni abacu’, ‘Hari agacu’, ‘Ururabo rw’Umulisa’, ‘Nta rungu mu basangiye iteto’, ‘Zuba na Ganza’ n’ibindi, akaba yanakoraga nk’Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu (Human rights Activist) mu miryango itari iya Leta (Civil Society Organization-CSOs).


