Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite y’Igihugu y’Imikino Olempike mu Rwanda (RNOC), bateguye ku nshuro ya 11 Irushanwa rya Handball ryo Kwibuka Jenoside, riba buri mwaka, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka Jenoside ntirigamije gusa guhatana mu mukino wa Handball, ahubwo rinatanga umwanya ku bakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’uyu mukino wo kuzirikana no guha icyubahiro abazize icuraburindi ryaranze amateka y’u Rwanda.
Irushanwa ry’uyu mwaka wa 2026 rizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 05 kugeza ku Cyumweru tariki 07 Kamena 2026, aho rizahuza amakipe 14, arimo amakipe 8 y’abagabo n’amakipe 6 y’abagore.
Biteganijwe ko imikino izabera muri Petit Stade Amahoro, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi (UR Remera) ahazwi nko muri KIE ndetse no ku kibuga cya Handball cya Kimisagara.
Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yashyizwe mu matsinda abiri, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Mu Itsinda A harimo Police Handball Club, UR Huye, Ndejje University yo muri Uganda na SOF, mu gihe mu Itsinda B harimo APR Handball Club, UR Rukara, PEVIC na Blue Tigers.
Nk’uko bimeze mu bagabo, amarushanwa y’abagore na yo yashyizwe mu matsinda abiri y’ibanze, buri tsinda rigizwe n’amakipe atatu.
Itsinda A rigizwe na UR Huye, UR Rukara na Kiziguro Secondary School, mu gihe Itsinda B rigizwe na Three Stars, Ndejje University yo muri Uganda na ESC Nyamagabe.
Irushanwa rizakurikiza uburyo bw’uko buri kipe ikina n’indi mu matsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda akazakomeza mu mikino ya 1/2, ari nayo izagena amakipe azakina umukino wa nyuma n’azahatanira umwanya wa gatatu muri buri cyiciro.
Irushanwa riheruka mu mwaka wa 2025; mu bagabo, ikipe ya Equity Bank Handball Club yo muri Kenya yegukanye igikombe itsinze Police Handball Club y’u Rwanda ibitego 28 kuri 26 ku mukino wa nyuma wari ukomeye kandi urimo ihangana rikomeye, naho mu bagore, Gorilla Handball Club yo mu Rwanda yegukanye igikombe itsinze UPDF Handball Club yo muri Uganda ibitego 44 kuri 36.
Mu mikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, mu bagabo APR Handball Club yegukanye uyu mwanya itsinze UPDF Handball Club ibitego 33 kuri 26, mu gihe mu bagore UR Huye Handball Club nayo yawegukanye nyuma yo gutsinda JKT Handball Club yo muri Tanzania ibitego 20 kuri 18.

Uko amakipe azahura:


