U Bufaransa: Dr Eugène Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside agiye kugaruka mu Rukiko

Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo agiye gutangira kuburana mu Rukiko rw’Ubujurire rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 n’Urukiko rwa rubanda, akajurira.

Urubanza rwa Dr Rwamucyo rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris tariki ya 1 Ukwakira 2024, aho yashinjwaga ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.

Tariki 30 Ukwakira 2024, ari nawo munsi wabayeho iburanisha rya nyuma, uru Rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27; ariko nyuma aza kujurira.

Biteganijwe ko urubanza mu Bujurire bwa Dr Eugène Rwamucyo, ruzatangira ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena kugeza kuri 17 Nyakanga 2026, mu gihe ku wa Mbere tariki 08 Kamena saa yine za mu gitondo hazabaho kuvugurura urutonde (liste) rw’inyangamugayo, naho ku wa Kabiri tariki 09 Kamena, habeho gutora inteko y’inyangamugayo izaburanisha uru rubanza, hanatangire iburanisha nyir’izina.

Mu Rukiko rwa rubanda, Dr Rwamucyo yashinjwe kuba yaritabiriye inama z’abayobozi bateguraga jenoside i Butare, mu 1994, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abasivili b’Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ndetse no kuba yarategetse ko abakomeretse bahorahozwa abandi bagashyingurwa batarashiramo umwuka.

Ibyaranze urubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo mbere yo kujurira

Tariki 02 Nzeri 2009, Urukiko rwa Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya jenoside, gutanga ibikoresho byo kwica no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu.

Ni mu gihe tariki ya 17 Ukwakira 2009, Dr Eugène Rwamucyo yahagaritswe mu kazi by’agateganyo aho yakoraga nk’umuganga muri Centre hospitalier Sambre-Avesnois de Maubeuge mu Bufaransa, nyuma y’inyandiko ya Polisi mpuzamahanga (Interpol) imushinja kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ndetse muri Mata 2010, yirukanwa burundu n’ibyo bitaro, ahita ajya gutura mu Bubiligi.

Tariki 26 Gicurasi 2010, Dr Rwamucyo Eugène yitabiriye umuhango wo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza i Sannois (Val-d’Oise), mu Bufaransa afatirwayo; ariko ku ya 15 Nzeri 2010, nyuma y’iminsi 113 afunzwe by’agateganyo, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles banga icyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda, bategeka ko ahita arekurwa.

Mu 2013, Urukiko rw’i Paris rwamushinje kuba mu mugambi mubisha wo gukora jenoside, kugira uruhare muri jenoside n’ubufatanyacyaha muri jenoside, rwemeza ko atangira gukurikiranwa.

Mu Ukwakira 2020, abacamanza b’Abafaransa bakora iperereza (juges d’instruction), ndetse n’urugereko rw’iperereza (chambre d’instruction) muri Nzeri 2022, bategetse ko Eugène Rwamucyo yoherezwa kuburanishirizwa mu Rukiko rwa rubanda (cour d’assise) i Paris agakurikiranwaho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umwanzuro w’Urukiko rwa rubanda rwa Paris ku rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo watangajwe tariki 30 Ukwakira 2024, rumukatira igifungo cy’imyaka 27 rumuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu; abamwunganira bahita batangaza ko bajuriye.

Dr Eugène Rwamucyo kuri ubu afite imyaka 67 y’amavuko, kuko yavutse tariki 06 Kamena 1959 i Munanira muri Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri; yahoze ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB) akaba ari inzobere mu buvuzi, isuku y’ibidukikije n’inganda, ndetse n’ubumenyi ku burozi; aho yanabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi (CUSP).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *