Filime nshya ya ‘Superman’ ishobora kwinjiza miliyoni 130$ mu mpera z’iki cyumweru

Filime nshya ya ‘Superman’ ya Warner Bros Pictures iri gukora amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba sinema ndetse bikaba biteganyijwe ko izinjiza asaga miliyoni 130$ mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi filime yatangiye kwerekanwa ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, aho mu ijoro rya mbere hinjiye miliyoni 22,5$. Ku wa Gatanu, yongeye kwinjiza miliyoni 56,5$, bituma icyizere cy’amafaranga izinjiza mu mpera z’icyumweru kirushaho kuzamuka.

Filime ya mbere ya ‘Superman’ yasohotse mu 1978, ariko iyi nshya yavuguruwe ijyanishwa n’ibihe, kugira ngo irusheho gushimisha abakunzi ba sinema ndetse no kongera icyizere ku isoko.

Umuyobozi ushinzwe isesengura muri Fandango akaba yaranashinze Box Office Theory, Shawn Robbins, yavuze ko bitari byoroshye gutekereza uko iyi filime izitwara ku isoko kuko abantu bamaze iminsi batagishishikajwe cyane na filime zishingiye ku nkuru zo mu bitabo (comics).

Ati:

“Superman ni imwe muri filime byagoranye cyane kugira ngo tumenye neza uko izitwara.”

Paul Dergarabedian, ushinzwe isesengura mu by’itangazamakuru muri Comscore, nawe yavuze ko iyi filime ari Superman nshya ijyanye n’ibihe tugezemo, kandi itanga icyizere ko sinema zishingiye ku superheroes zishobora kongera kugarura amafaranga menshi.

Ati:

“Iyi ni filime ya Superman ijyanye n’ibihe tugezemo kandi inatanga icyizere cyo gusubira ku isoko mu buryo bushya.”

Mu isesengura ryakozwe mbere, hari hibanzwe ku kuba izinjiza miliyoni 90$, ariko uburyo yakiriwe neza n’abayirebye ndetse n’amanota menshi yahawe n’inzobere mu bya sinema byarushijeho gutuma hitezwe umusaruro mwinshi.

  • Rotten Tomatoes yayihaye amanota 82%
  • Popcornmeter iyishyiraho amanota 95%

Ibi byose bituma hari icyizere ko iyi filime izasiga amateka mu mpera z’iki cyumweru, yaba mu binjijwe ndetse no mu buryo yakiriwe n’isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *