Nyaruguru: Pasiteri yararanye umugore w’abandi asanga yapfuye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi Umupasiteri usanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2025.

Umuvugizi w’Urwego wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akekwaho iki cyaha nyuma yo gusurwa n’umugore bakararana, akaza gupfira mu nzu ye.

Ati “Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n’umuyobozi mu murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko nyakwigendera yari yagiye gusura uyu mupasiteri kuko bari baziranye kuva kera, dore ko uyu mugabo yari umwarimu unabwiriza ijambo ry’Imana i Nyagatare aho uyu mugore wari wamusuye yari yarashatse.

Uwatanze aya makuru avuga ko nyakwigendera yari yasuye uyu mu pasiteri ararayo, bukeye umugabo ajya ku kazi nk’ibisanzwe ngo atashye ahagana Saa Kumi n’imwe z’igicamunsi asanga umugore yikingiranye mu nzu agerageje kwinjira, asanga yapfuye.

Icyaha cy’ubwicanyi uyu mupasiteri akurikiranweho, giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwahamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *