Wari uzi ko uwakubiswe n’inkuba nta kintu yakorerwaga ataragangahurwa?

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda humvikanye inkuru y’incamugongo; aho abantu icyenda bakubiswe n’inkuba barapfa, abandi barakomereka bajyanwa kwa muganga; abemera imihango gakondo bakavuga ko uwakubiswe n’inkuba nta kintu na kimwe yakorerwa cyangwa ngo akorweho ataragangahurwa.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama aho ibi byabereye, Jean De Dieu Ndaruhutse, yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bakubiswe n’inkuba bari bavuye guhinga mu gishanga cya Jarama, imvura ibafatira mu nzira maze bugama mu kazu k’abarinzi.

Yagize ati: “Bagezemo ni bwo inkuba yakubise, maze icyenda barapfa abandi barahungabana. Tukimenya ayo makuru, twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano badutabara bwangu, maze abahungabanye bagezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kibungo, kandi ubu bameze neza”.

Yakomeje avuga ko abapfuye babajyanye mu buruhukiro kugira ngo hategurwe uburyo bazashyingurwa; ndetse mu gufata mu mugongo ababuze ababo barimo kubahumuriza no kubafasha gushaka ibikenewe no kubagira inama y’uko bakwirinda inkuba.

Abitabye Imana bashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026.

Ubusanzwe, ‘Inkuba’ mu gihe cy’imvura mu Rwanda ni ibisanzwe, ariko kwica abantu icyenda icya rimwe ni ikintu kidasanzwe.

Mu myemerere y’Abanyarwanda ba mbere y’ubukoloni bavugaga ko habaga hari impamvu yatumye ‘Umwami w’ikirere’ nk’uko bajya bayita, arakara bigeze aho; byanatumaga mbere yo kugira icyo bakorera umuntu wakubiswe n’inkuba harimo n’umuhango wo gushyingura, barabanzaga kuraguza no kugangahura abo yakubise.

Umupfumu Rutangarwamaboko ukuriye Ikigo cy’ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko ibi byahindutse ubu kuko abakoloni bazanye n’ukwemera gushya mu Rwanda, maze ibyo byose ubu bikaba bisa n’ibitagikorwa.

Ati “Hakorwaga imihango bita ubugangahuzi. Ntibavuga ko yanamwishe, ahubwo bavuga ko umwami yatwaye umugeni cyangwa yarongoye. Ni igikorwa cyitwa ubugangahuzi, kugangahura”.

Yongeraho ati “Iyo inkuba yakubise, icya mbere kiba ni ukuraguza. Kuko baribaza bati ni iki cyatumye umwami wo hejuru atugenderera? Noneho indagu baraguje, ni zo zigaragaza kabitera k’iyo nkuba. Icyo gihe uwabaraguriye aranabagangahurira akabatera icyuhagiro, akabaha n’imiti y’imitsindo yo gutsinda ibyo ngibyo kugira ngo bitazongera kubabaho”.

Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko uwakubiswe n’inkuba abanza kugangahurwa!

Rutangarwamaboko uvuga ko ari imandwa nkuru avuga ko atazi niba muri iki gihe, abantu bacyita ku by’ubugangahuzi ku buryo aba bakubiswe n’inkuba na bo bakorerwa iyo mihango; akavuga ko ngo niba binakorwa bishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye kuko “abantu usanga baratwawe n’imyemerere bisanzemo mvamahanga y’abakoroni ibabwira ko ibyo bintu ari ibishenzi”.

Kugangahura ni iki?

Rutangarwamaboko avuga ko kugangahura ari ugukuramo ubuganga.

Ati “Ubuganga rero ni ubwandu. Burya umuganga ni impine y’umugangahuzi. Ubwo hano twavuga guhumanura, akabikora akoresheje imiti itandukanye.”

Yasobanuye ko mu byo bakoreshaga harimo urubingo, amazi y’ubuhoro, n’ibindi.

Ati “Bafataga ayo mazi bakayatera hahantu inkuba yakubise; haba hari imiti itandukanye bakoresheje, ubwo mvuze ibyo abantu bashobora kumenya. Noneho bijyanye n’indagu bereje, bagahumanura aho hantu.”

Rutangarwamaboko avuga ko ibyo bikorwa kugira ngo hatazagira uwo byongera kubaho aho hantu cyangwa se n’umuzimu w’abo bantu akaba yatera abasigaye.

Ati “Ese wari uzi ko icyo gihe, ubundi uwo inkuba yakubise batamukoragaho, nta n’ikintu bashoboraga kumukorera hataragera umugangahuzi ngo amugangahure? Yewe n’igiti cyakubiswe n’inkuba, ntawe ugicana batabanje kukigangahura.”

Mu butumwa butangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) hamwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), bakunda gukangurira abantu kwirinda inkuba, cyane cyane mu bihe by’imvura; birinda gukoresha telefoni imvura irimo kugwa, kutugama munsi y’igiti, abari mu rugo bakirinda gucomeka ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mashanyarazi, kwirinda kureka amazi y’imvura; muri rusange bakitwararika ku bintu byose byatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *