Umuhanzi wo muri Uganda, Dr Jose Chameleone uri kubarizwa muri Amerika aho yagiye kwivuza, yongeye gusubira mu bitaro nyuma y’uko yari amaze iminsi atangiye koroherwa.
Ibi ni ibyatangajwe mu mashusho yasohowe na Juliet Zawedde, uyu akaba ari umwe mu nshuti ze zirimo kumwitaho aho ari muri Amerika, wavuze ko yagiye kwa muganga nyuma y’uko yumvishe atameze neza.
Yasabye abantu kumusengera kugira ngo yongere amere neza vuba.
Ati “Inshuti yange ntabwo uyu munsi imeze neza yagiye mu bitaro. Ndagusengera nshuti yanjye Chameleone. Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubuzima bwiza ugarukane imbaraga.”
Yunzemo ko aza kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye arimo gucamo, asaba n’abakunzi be kumufasha bamutiza amasengesho.
Joseph Mayanja wamamaye nka Dr Jose Chameleone mu muziki, yagiye muri Amerika mu ntangiriro za Mutarama 2025, ni nyuma y’uko abaganga bemeje ko afite indwara zifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga.