SEAL igiye kwishyura Leta y’u Rwanda miliyari 1,2 Frw binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ibidukikije kuyigaragariza uburyo igihombo cya miliyari 1,2 Frw cyatewe n’imicungire mibi y’amasezerano hagati y’ikigo Sawmill East Africa Ltd (SEAL) na Leta azishyurwa; isubiza ko bitazarenza iminsi 30.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isuzuma yakoze kuri raporo icukumbuye y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku micungire y’amashyamba.

Bimwe mu byo bagaragaje ni ikibazo kijyanye n’amasezerano yo gucunga amashyamba ya Shariyo na Ntobo I, II na III, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikigo SEAL atarubahirijwe; bikagira ingaruka zirimo igihombo Leta yagize mu micungire y’ayo mashyamba.

Kuva ku wa 17 Gashyantare 2025, Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba (Rwanda Forestry Authority-RFA) na Sawmill East Africa Ltd (SEAL) batangije isuzuma rihuriweho ry’ibikorwa bijyanye n’imicungire itanoze mu mashyamba yose SEAL yacungishijwe harimo na Shariyo, Ntobo I, II na III; isuzuma ryagaragaje ko Leta yahombye 1.238.244.838 Frw.

Ayo mafaranga arimo arenga miliyari 1,1 Frw y’ibiti byasaruwe bitishyuwe na miliyoni 9,08 Frw y’ubukode bw’ubutaka bwa Leta bari barateyeho amashyamba; bikavugwa ko SEAL yemeye kwishyura icyo gihombo, n’ubwo kugeza ubu atarishyurwa.

RFA yatangarije Abadepite ko urugendo rwo gusesa amasezerano n’icyo kigo rugiye kugera ku musozo, ku buryo bizera ko bitarenze iminsi 30 kizaba cyamaze kwishyura ayo mafaranga.

Perezida w’iyo Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Muzana Alice, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo nk’icyo kizongera kubaho, hafashwe ingamba zo kunoza amasezerano y’imicungire y’amashyamba ya Leta bikozwe n’abikorera, aho amasezerano mashya azajya asaba ba rwiyemezamirimo kwishyura 100% by’ikiguzi cy’ibiti mbere y’uko asarura ishyamba, hananozwe uburyo bwo gukurikira ayo masezerano.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yasabye Minisiteri y’Ibidukikije kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga imikoranire ya RFA, Uturere n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ijye ibona ku buryo buhoraho kandi ku gihe amakuru yerekeye imicungire y’amashyamba hirya no hino mu gihugu; uyu ukaba ari umwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi abiri.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabaga Minisiteri y’Ibidukikije kuyigaragariza uburyo igihombo cy’arenga miliyari 1,2 Frw cyatewe n’imicungire mibi y’amasezerani hagati ya Seal na Leta azishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *