Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
RIB yavuze ko mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024, Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga n’Umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd, Rubazinda Callixte, kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite.
Rubazinda akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.
Hategekimana kandi akaba yaragiye aburira Rubazinda mbere y’uko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugirango adafatwa kuko yabukoraga nta ruhushya abifitiye.
RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza, bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yabikoreye; insaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.
