Inkuru ya Rachid Bugirimfura
Umuryango Human Rights First Rwanda Association (HRFRA) wahurije hamwe abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kubibutsa inshingano zabo zikomeye mu kuvugira no gufasha abanyantege nke.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yibanze cyane ku matsinda y’abantu bakunze guhura n’imbogamizi zihariye, barimo abana, abafite ubumuga, impunzi, abageze mu zabukuru n’abakene bo mu bice by’icyaro usanga bakunze guhezwa n’imiterere yabo cyangwa amikoro macye.
Umwe mu bahuguwe uturuka mu muryango GLIRD, yagaragaje ko guhora biyungura ubumenyi bugezweho ari ingenzi, cyane ko isi igenda ihinduka buri munsi mu bijyanye n’amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko adukebura nk’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Adufasha kwibuka ko tugomba kwegera abaturage tukabasobanurira uburenganzira bwabo.”
Yongeyeho ko hari ikibazo cy’abaturage batazi ko guhabwa umunyamategeko ubunganira (legal aid) ari ihame, ndetse ko ubuvugizi bukwiye gutangirira muri RIB kugira ngo buri wese abazwe yunganiwe; anavuga ko hari n’izindi mbogamizi
Alex Ngarambe, umunyamakuru wa The East African na we wari muri aya mahugurwa, yavuze ko ubu bumenyi bumufasha guhindura imyandikire y’inkuru ze kugira ngo zigere ku bafata ibyemezo.
Ati “Nasanze ari ngombwa kwibuka aba bantu mu nkuru zanjye. Nkanjye usanzwe wandika inkuru z’ubukungu ku bigo binini, ubu bumenyi buzamfasha kugaragaza isano iri hagati y’ubukungu n’imibereho y’abanyantege nke, kugira ngo imbogamizi bahura nazo zikurweho.”
Amutwendize Rogers, wasangije ubumenyi abahuguwe, yasabye ko mu mirimo ya buri munsi y’abanyamakuru na sosiyete sivile bayihuza n’ubuzima bw’abanyantege nke.
Ati: “Abanyamakuru tubasaba gukora inkuru zidaheza, ni ukuvuga inkuru ziteza imbere uburenganzira bw’abantu batishoboye kugira ngo abafata imyanzuro nabo bafate imyanzuro irengera uburenganzira bwabo. Sosiyete sivile yo tuyisaba ko mu bikorwa byayo yongeramo ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’abanyantege nke.”

Umuyobozi wa Human Rights First Rwanda, Me Musangwa Jonathan, yashimangiye ko kurengera uburenganzira bw’abahejwe bidasaba imbaraga za buri muntu ku giti cye, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zose.
Ati “Kurinda uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bantu bafite intege nke, bisaba ubufatanye bukomeye n’ubwumvikane hagati y’abanyamategeko, abanyamakuru, na sosiyete sivile. Gukorera mu muhezo nta musaruro bitanga.”
Musangwa yakomeje agaragaza ibyiza byo gukorera hamwe kw’abanyamakuru, abanyamategeko n’imiryango itari iya leta.
Ati “Ibi byose bishobora gukomwa mu nkokora mu gihe abanyamategeko bakoze inshingano zabo birengagije abanyamakuru cyangwa ntibashingire ku makuru bahabwa na rubanda; abanyamakuru nabo bashobora kubura amakuru ahagije mu by’amategeko mu gihe batangaza inkuru zabo; na sosiyete sivile ishobora guhura n’imbogamizi mu gihe ishaka guhindura amakuru yakusanyijwe avuye mu baturage bashaka kuyifashisha mu buvugizi bwo gukora no guhindura amategeko na politiki. Ibyo byuho amaherezo bigabanya umusaruro w’imbaraga zacu zihuriweho.”

HRFRA, ni umuryango utari uwa leta ufite ubuzima gatozi wibanda cyane mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.
