Polisi y’u Rwanda irasaba umuntu waba warataye amafaranga mu muhanda Remera-Giporoso ko yajya kuyafata.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, harimo na X.
Iryo tangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba warataye amafaranga ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, mu Karere ka Gasabo, mu muhanda Remera–Giporoso, ko ayo mafaranga yatoraguwe agashyikirizwa Polisi.”
Yakomeje igira iti “Nyirayo arasabwa kuza kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788311155 | 0788311502.”

