Abantu benshi bibaza impamvu twitsamura cyangwa tugakorora. Kwitsamura bibaho iyo hari virusi, umukungugu, cyangwa ikindi ikintu cyinjiye mu myenge y’izuru, maze imitsi yo mu mazuru igahita yohereza ubutumwa ku bwonko ko hari ikintu kiri guhungabanya imikorere n’umutekano by’izuru.
Mu buryo utatekerejeho iyo hari virusi, umukungugu, cyangwa ikindi ikintu cyinjiye mu myenge y’izuru, uhita winjiza umwuka mwinshi maze ukawufunga. Ibyo bituma ibihaha byawe byaguka kandi agatuza kawe kakaza imbere, ugafunga amaso, ururimi rwawe na rwo rugafunga igisenge cy’akanwa, maze mu kanya nk’ako guhumbya, ugasohora uwo mwuka ku muvuduko wa kilometero 160 ku isaha.
Ibi umubiri wawe ubikora kugira ngo wirinde indwara n’ibindi bintu byose bishobora kuwinjirira binyuze mu izuru, ndetse ubwo bwirinzi ni na bwo umubiri uba urimo gukoresha iyo ukoroye.
Iyo hari virusi, umukungugu, cyangwa ikindi kintu kitari cyiza ku mubiri cyinjiye mu muhogo, umubiri wawe uhita ukoresha ubwirinzi bwo gukorora kugira ngo icyo kintu kitagera ku bihaha, bityo kikabangamira imikorere y’ubuhumekero.
Impamvu ukomeza gukorora inshuro nyinshi iyo urwaye inkorora, ni uko virusi ziba zaheze mu nzira y’ubuhumekero zikahashinga ibirindiro; bigatuma umubiri wawe ukomeza gukoresha ubwirinzi bwo gukorora kugira ngo uzisohore, ariko hari igihe bisaba ko wifashisha imiti yica izo virusi kugira ngo ukire.
Kugerageza guhagarika kwitsamura mu gihe bije, bishobora guturitsa imitsi y’ubwonko, iy’amaso, amazuru, cyangwa ingoma z’amatwi; ni mu gihe abantu badabashobora kwitsamura mu gihe basinziriye, kubera ko imitsi ishinzwe iki gikorwa iba iri kuruhuka.
Ni mu gihe kandi hagati ya 18% na 35% ku ijana by’abantu, barwaye indwara yo kwitsamura iyo bari ahantu hari urumuri rwinshi rw’izuba, ibyo bikaba bizwi nka ACHOO syndrome; hakaba n’abantu bitsamura iyo bari gupfura ingohe zabo.
