Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, Guverinoma ya Senegal yanenze icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), kivuga ko iki gihugu cyamburwa Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc, isaba ko inzego zishinzwe iperereza ku rwego mpuzamahanga kureba ruswa iri mu bayobozi b’iyi mpuzamashyirahamwe.
Byifashishije imbuga nkoranyambaga zabyo, Ibiro bya Perezida wa Senegal byatangaje uruhande rw’iki gihugu mu kwambura Igikombe cya Afurika cya 2025 cyegukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Leta ya Senegal yabanje kuvuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro, habayeho kubanza kugoreka amategeko agenga irushanwa ry’Igikombe cya Afurika.
Yagize iti “Guverinoma ya Senegal ibabajwe n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, cyambura Ikipe y’Igihugu ya Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc. Mu buryo bukomeye kandi budasanzwe, icyemezo ntabwo gikurikije amahame agenga umupira w’amaguru, ariko koroherana, ubudahemuka n’icyubahiro gishingiye ku bunyakuri. Aha harimo gusobanura nabi amategeko, byatumye hafatwa umwanzuro udashingiye ku mategeko.”
Senegal yakomeje ivuga ko itazihanganira aka karengane, ndetse isaba ko inzego mpuzamahanga z’amategeko kubijyamo zikareba ibibazo biri mu ishyirahamwe.
Iti “Senegal ntabwo izihanganira uyu mwanzuro urimo kudakorana kw’inzego, udaciye mu mucyo, ndetse uhabanye n’icyubahiro cy’umupira w’amaguru. Sénégal inenze byimazeyo uyu mwanzuro udakwiriye. Bityo irahamagara inzego zishinzwe iperereza ku rwego mpuzamahanga kureba ruswa iri mu bayobozi ba CAF. Sénégal izatanga ubufasha bwayo muri ibyo bikorwa n’iyo byaba kujya imbere y’inkiko, kugira ngo ubutabera mu mupira w’amaguru bwongere bugaruke.”

Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF kashingiye ku Ngingo ya 84 y’Amategeko y’Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeza ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri Maroc, ku bitego 3-0 by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc FRMF.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryateye rivuga ko na yo igiye kujurira bidatinze, binyuze mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS).
