Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yo kwakira irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu Mugabane mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship); riteganijwe kubera i Kigali kuva tariki 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Ni rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, aho rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku Mugabane wa Afurika, ariko akaba yiyongeramo andi akomeye yo mu bihugu bitandukanye.
Mbere yo gusinya aya masezerano, hamuritswe ikirango cy’iri rushanwa rizabera i Kigali, hakurikiraho umuhango wo gusinya amasezerano yo kuryakira hagati ya RRVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Ngarambe Raphaël, mu gihe CAVB nayo yari ihagarariwe na Perezida wayo, Bouchra Hajij.

Ngarambe Raphaël yavuze ko bishimiye gusinya amasezerano yo kwakira irushanwa nk’iri mu gihugu, aho rizanatanga itike ku bazitabira Igikombe cy’Isi.
Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, avuga ko biteze ko rizagenda neza ndetse rizaba ritandukanye n’andi yose.
Ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.”
Yongeyeho ati “Nizera ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare mu kuzamura impano kandi byatanze icyerekezo gihamye, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Ni mu gihe Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, witabiriye isinywa ry’aya masezerano, yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira irushanwa, yizeza ko abazaryitabira bazirebera impamvu ari igihugu kiberanye na siporo.
Ati “Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho izitabirwa n’amakipe 24 ari ku rwego rukomeye. Nk’abazakira, tuzereka abazitabira ko dufite aho bashobora kugaragariza impano zabo zikagera ku rwego rwo hejuru.”

‘CAVB Men’s Club Championship’ iheruka mu mwaka ushize wa 2025 yabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.
Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.
Ubusanzwe, Igihugu cyakiriye gihagararirwa n’amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka wabanje; ibi bivuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwahagararirwa n’amakipe ya APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu muhango:










