Perezida Kagame ntiyitabira inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Werurwe 2026, Arusha muri Tanzania hateganijwe inama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda atazayitabira, akazahagararirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wanamaze kugera aho izabera.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Weruwe 2026, nibwo Dr. Nsengiyumva yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakirwa na Dennis Londo, Ministiri w’Ubucuruzi Wungirije wa Tanzania.

Inama ya EAC igiye guhuza abakuru b’ibihugu umunani cyangwa abazabahagararira baturuka muri Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Somalia, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin (ibumoso), ubwo yageraga kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro.

EAC ivuga ko iyi nama izaba ku ntego yo gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatuye aka karere.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu bazatangiza ikoreshwa ry’icyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka ‘EAC Customs Bond’; kizasimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki cyangombwa gishya kizafasha abakora ubucuruzi kwambukiranya ibihugu byo muri EAC ari cyo bakoresheje gusa, mu gihe mbere byabasabaga kugira byinshi.

Iki cyangombwa kandi kizafasha mu guhuza imikorere y’ubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi z’ubwishingizi, ndetse n’ibigo by’imari; ari na ko kizagabanya amafaranga abacuruzi batangaga ndetse kinihutishe imikorere n’ubuhahirane.

Muri iyi nama kandi hazatangizwa gahunda ya karindwi y’iterambere rya EAC izava mu 2026/27 ikageza mu 2030/31; aho yerekana icyerekezo uyu muryango ufite mu kwihuza kw’akarere ndetse na gahunda z’iterambere zigamije imibereho myiza n’izamuka ry’ubukungu, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Dr Justin Nsengiyumva yakiriwe na Ministiri w’Ubucuruzi Wungirije wa Tanzania, Dennis Londo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *