M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu, Leta ya RDC ikavuga ko ari yo igenzura uyu Mujyi

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025, abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa Kabiri, mu gihe Leta ya RDC ivuga ko ari yo igenzura uyu Mujyi.

Abaturage barimo kuva mu mujyi wa Bukavu bavuga ko nta ngabo za FARDC barimo kubona, n’ubwo hari amakuru avuga ko bongeye kugaruka muri uyu Mujyi, na Leta ya RDC ikavuga ko ingabo zayo ari zo zirimo kuwugenzura.

Abatuye i Bukavu bishimiye ko abarwanyi ba M23 bageze muri uyu Mujyi.

Bavuga ko mu mujyi wa Bukavu hari ibikorwa byo gusahura, abasirikare barwanye Kavumu bageze muri Bukavu bakuramo imyenda bajugunya n’intwaro barahunga; ndetse ko gusiga intwaro mu Mujyi byagize ingaruka ku mutekano, kuko hari abana batoraguye impunda batazi kuzikoresha barimo kurasana.

Nyuma y’inama yo ku wa Gatandatu nijoro yahuje Perezida Félix Tshisekedi, abategetsi bakuru, n’abakuru b’ingabo yiga uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa RDC, ibiro bya perezida w’iki gihugu byavuze ko Bukavu yatewe by’igihe gito na M23, gusa ko igenzurwa n’ingabo za Congo na wazalendo.

Perezida Tshisekedi yagiranye inama n’abayobozi bakuru barimo n’abasirikare, batangaza ko ingabo za Leta ari zo zigenzura Bukavu.

Hagati aho, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu ijoro ryacyeye yatangaje ko yavuganye na mugenzi we Tshisekedi wa RDC bakumvikana ku ngingo zirimo; Gusaba ko haba agahenge ako kanya kandi kakubahirizwa n’impande zose, Ko M23 igomba guhita iva i Bukavu ako kanya, Ko habaho kwizezwa umutekano abategetsi ba gisivile na gisirikare bakagaruka i Bukavu, Ko M23 irekura ikibuga cy’indege cya Kavumu indege za gisivile zikongera kugenda.

Perezida Macron yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Tshisekedi.

Macron yavuze ko asaba u Rwanda gufasha ngo izi ngingo zubahirizwe, mu gihe uruhande rwa M23 cyangwa u Rwanda ntacyo baravuga ku byatangajwe na Perezida Macron.

Kugeza ubu haracyari urujijo ku ugenzura byuzuye umujyi wa Bukavu, gusa abategetsi ba gisivile na gisirikare b’uyu mujyi bo barawuhunze.

Ni mu gihe abarwanyi ba M23 barimo kuboneka mu mihanda itandukanye bakirwa n’abaturage, mu gihe abandi baturage barimo gusahura ibigo by’ubucuruzi, inganda n’ahandi hari ibicuruzwa; aho Abanyarwanda bikorera ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu, bavuga ko bari mu bibasiwe n’ubusahuzi bugamije kubahombya.

Abarwanyi ba M23 barimo kuboneka ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC ku Mijyi ya Bukavu na Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *