Umunyarwanda yasinye amasezerano y’imyaka itanu mu kipe y’i Burayi

Umukinnyi wo hagati, Niyo David yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Narodnyy Klub Veres Rivne (NK Veres Rivne) yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, aho byitezwe ko atangira akazi mu minsi ya vuba.

Tariki ya 27 Mutarama 2026, ni bwo Niyo David yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu kipe ya NK Veres Rivine yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.

Nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 18 ashimwe n’iyi kipe, amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itanu.

Niyo yamenyekanye cyane mu mwaka ushize w’imikino ubwo yafashaga Kiyovu Sports kuguma mu Cyiciro cya mbere yarimo nk’intizanyo ya Intare FC.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga inyuma ya ba rutahizamu, amaze iminsi yaragarutse mu Rwanda, akaba ari kwitegura gusubira i Burayi kugira ngo ajye gutangira akazi.

Narodnyy Klub Veres Rivne ni ikipe y’umupira w’amaguru yabigize umwuga ifite icyicaro i Rivne ho muri Ukraine; yanatwaye shampiyona mu mwaka w’imikino 2020-2021.

Iyi kipe yakiniraga ku kibuga cyabo cya Avanhard i Rivne kugeza mu 2017 kugeza muri Nzeri 2022, ubwo iyi kipe yakiniye imikino yayo ya nyuma kuri sitade ya Avanhard i Lutsk.

Narodnyy Klub Veres Rivne yashinzwe mu 1957, izamuka bwa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cya Ukraine mu 1992 imaramo imyaka itanu isubira mu cyiciro cya kabiri, gusa mu mwaka w’imikino wa 2010-2011 yahuye n’ibibazo by’amikoro, binatuma ivanwa muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri; gusa igaruka gukina muri shampiyona mu 2015.

Iyi kipe mu rugo yambara imyenda igizwe n’umupira utukura n’amakabutura y’umukara; mu gihe iyo yasohotse gukinira ku bindi bibuga yasuye, yambara imyenda yose y’umukara.

Ubwo Niyo David yari muri Kiyovu Sports nk’intizanyo ya Intare FC yegukanaga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *