Rwanda: Hasobanuwe impamvu amashanyarazi amaze iminsi abura, hatangazwa ingamba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi bashyirwa mu kizima n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, bikagira ingaruka zirimo kubicira imirimo n’ubucuruzi avuga ko biterwa n’imiyoboro u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu by’ibituranyi; ariko ko hatangijwe ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro y’u Rwanda no kugabanya izo ngaruka.

Ubusanzwe, u Rwanda rufite imiyoboro y’amashanyarazi ruhuriyeho n’ibindi bihugu nk’u Burundi na Tanzaniya ku ruhande rumwe, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rundi ruhande.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, hirya no hino mu gihugu hagaragaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, ibyatumye abantu bakomeza kwibaza icyabaye, ndetse babyandika no ku mbuga nkoranyambaga, bagaragariza icyo kibazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG), na rwo rukavuga ko rurimo gushyiramo imbaraga ngo bikemuke.

Iki kibazo cyagize ubukana ahanini ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, mu ijoro rishyira tariki 1 Mutarama 2026, abantu bakavuga ko byababangamiye cyane mu minsi mikuru, cyongera nanone kugaruka ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, aho mu bice bitandukanye hafi mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali byabuze umuriro mu gihe kiri hejuru y’isaha.

Mu kiganiro Geoffrey Zawadi ushinzwe itumanaho muri REG yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Ni byo koko icyo kibazo cyarabaye, gusa ibura ry’umuriro rituruka ku mpamvu zinyuranye. Kubera ko umuriro dukoresha uturuka mu bihugu bitandukanye, hari igihe mu nzira imwe haba ikibazo bigatuma iwacu na ho umuriro ubura, icyo dukora icyo gihe ni ukwihutira gushakisha icyabiteye kuko nta ruhare tuba twabigizemo, tukabikemura”.

Geoffrey Zawadi ushinzwe itumanaho muri REG, avuga ko iyo amashanyarazi abuze bihutira gushaka ikibiteye ngo bikemuke.

Zawadi yavuze kandi ko hari igihe umuriro ubura kubera imirimo iba irimo gukorwa nko gusana imiyoboro y’amashanyarazi ndetse no kuyongera, ku buryo haboneka igisubizo kirambye cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato, kandi ko akenshi baba babimenyesheje abaturage.

Ni mu gihe avuga kuri iki kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye ku rukuta rwa X asubiza uwari umubajije ikibazo kiri muri REG; yiseguye ku Banyarwanda, anavuga ku mpamvu nyamukuru yabiteye.

Ati “Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu mu minsi ishize. Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko ku bijyanye n’ibibazo bituruka ku baturanyi, u Rwanda ruticaye ubusa.

Yagize ati “Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Hari n’imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha abanyarwanda.”

Minisitiri Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda, anavuga ko hari ingamba zirimo gufatwa ngo ibura ry’amashanyarazi rikemuke burundu.

REG ivuga ko muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi ngo ibi bibazo bikemuke, hari ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo (Feasibility studies) ndetse n’iziteganyijwe harimo: Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ukaba ugeze ku kigero cya 57%, Rukarara VI HP (9.7MW) umushinga ugeze ku kigero cya 26%, Nyirahindwe HPP(0.909 Mw) umushinga ugeze ku kigero cya 71%.

Hari kandi Rusizi III HEP (206 MW) u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo ngo yaratangiye ariko ikaba igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.

Mu bijyanye no gusana ibikorwa bikwirakwiza umuriro mu gihugu, REG ivuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa kigeze kuri 67%.; by’umwihariko imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa mu Karere ka Nyarugenge (LV underground cables & MV/LV cabins renovated), imirimo igeze kuri 65%.

Hari kandi Station nto ya Nyamata ifasha gukwirakwiza amashanyarazi yazamuriwe ubushobozi ikaba yakira 30KV; hakaba n’izindi Station nto zirimo kuvugururwa harimo Rubavu, Muhanga, Nzove, Gikondo na Gahanga, aho imirimo igeze kuri 6%.

REG ivuga kandi ko uretse ibi bikorwa, hari n’ibindi birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukomeza gushakira igisubizo gihamye ibura ry’umuriro mu gihugu.

Ni mu gihe kugeza ubu u Rwanda rugeze kuri 85.1% by’ingo zimaze guhabwa amashanyarazi, zivuye kuri 64.53% mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2020/2021.

Amafoto: Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *