Gachagua wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya yongeye kwatsa umuriro kuri Perezida William Ruto

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Democracy for the Citizens Party, Rigathi Gachagua, yongeye kwibasira Perezida William Ruto basasanzwe bacana uwaka, avuga yigeze kumubwira ko ashaka kugira ubutunzi burenze ubw’imiryango yose muri Kenya.

Gachagua uri mu ruzinduko mu Bwongereza ku mpamvu za politiki, yatangaje ko Perezida Ruto yigeze kumubwira ko ashaka gukira kurusha imiryango ya Kenyatta na Moi na yo ikomoka ku babaye abaperezida b’iki bihugu.

Iyi miryango iri mu yihagazeho muri Kenya mu bijyanye n’ubutunzi yakuye kuri Jomo Kenyatta wayoboye Kenya bwa mbere nyuma y’ubwigenge ndetse na Daniel Arap Moi wamusimbuye.

Mu kiganiro na Kenya Newsline, Rigathi Gachagua ati “Perezida yaje agamije kwigwizaho ubutunzi ni nayo mpamvu yazahaje igihugu. Ni umukire ndetse nibuka ko ubwo twari tubanye neza yambwiye ko mu myaka itanu ashaka kuzaba yarabaye umukire kurusha umuryango wa Kenyatta n’uwa Moi.”

Rigathi Gachagua yavuze ko Perezida Ruto yageze kuri uyu muhigo mu myaka ine bigizwemo uruhare no gukoresha umutungo w’abaturage.

Ati “Ni byo, uyu munsi arakize cyane kurusha iriya miryango yose ariko yasenye buri kintu cyose.”

Rigathi Gachagua wegujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya mu mpera za 2024, mu mwaka ushize yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2027, ndetse avuga ko natorwa azakora icyo yise ‘kubohora igihugu’; kuko ngo naramuka atowe azita ku kuzahura ubukungu no guteza imbere abaturage.

Gachagua ushinja Perezida Ruto kwigwizaho ibyagenewe abaturage, natorwa mu 2027 azabohora igihugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *