Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe izegukana igikombe kiruta ibindi (Super Cup) giteganijwe tariki 10 Mutarama 2026, zizahabwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 20 haba mu bagabo no mu bagore; avuye kuri Miliyoni 10.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’iyi mikino y’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda; aho mu bagabo ikipe ya Rayon Sports FC izacakirana na APR FC, naho mu bagore Rayon Sports WFC ikine na Indahangarwa WFC.
Avuga ku kuba ibihembo bizaba bingana mu bagabo no mu bagore, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, avuga ko amakipe yose azaba yiteguye umukino umwe, ndetse ko harimo na gahunda yo guteza imbere umupira w’abagore.
Ati “Turimo gushyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’abagore mu Rwanda. Imwe mu mpamvu izatuma utera imbere ni amikoro awurimo. Ikindi ni umukino umwe kandi utegurwa na Federation bitandukanye na shampiyona kuko imyiteguro ntiba ari imwe n’imikino bakina ntabwo iba ingana. Ahubwo umwaka utaha muri Women Super League bizaba ari ibindi bindi kuko Miliyoni 20 ku ikipe imwe ni ikintu gikomeye.”
Visi Perezida Mugisha kandi yavuze ko amakipe azemererwa gukinisha abakinnyi azongeramo mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi rizaba rifunguye kuva tariki 03 Mutarama 2026.
Yagize ati “Umukinnyi ufite uburenganzira (licence) arakina; niba hari ikipe y’inkwakuzi yaguze umukinnyi tukamuha licence tariki 03 azakina ku itariki 10, turashishikariza amakipe azakina Super Cup kubikora kare binabe umuco w’amakipe yacu ntitugategereze umunota wa nyuma. Ni uko bizagenda umukinnyi wese ufite licence niyo yaba yayibonye ku itariki 09 tuzamwemerera gukina Super Cup.”

Imikino ya Super Cup iteganijwe tariki 10 Mutarama 2025 muri Stade Amahoro i Remera, izatangira saa cyenda n’igice z’amanywa (3:30PM) Rayon Sports WFC ikina na Indahangarwa WFC, mu gihe guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30PM) ruzambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC.
Amakipe azatsinda azahabwa igikombe giherekejwe na Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe izizatsindwa zizahabwa Miliyoni 10; ni mu gihe kandi muri iyo mikino abazayitabira batazicwa n’irungu kuko bazaba basusurutswa n’abavanga imiziki (DJs), ndetse bananyuzamo bakareba imikino y’igikombe cy’Afurika ikomeje kubera mu gihugu cya Morocco, aho izaba igeze muri ¼ cy’irangiza.
