Inkuru ya Umutoni Sandrine
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu bashya ari bo Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Bénin, Ramazani Tshimanga Tshilembi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umunya-Burkina Faso Ben Aziz Dao.
Aba bakinnyi bose uko ari batatu basesekaye mu Mujyi wa Kigali mu rukerera rw’uyu munsi, kugira ngo irangizanye na bo iby’amasezerano yo kuzayikinira.
Ni abakinnyi batumijweho nyuma yo gusanga Rayon Sports ifite ibibazo bitandukanye mu mikinire yayo, aho yifuje kongeramo imbaraga kugira ngo biyifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Abo bakinnyi ni rutahizamu Bienvenu Joachim Vigninou w’imyaka 23 ukomoka muri Bénin, akaba yarakiniye Loto-Popo FC y’iwabo na Maccabi Herzlya yo muri Israel.

Undi winjiye muri Gikundiro ni Umunya-Burkina Faso Ben Aziz Dao w’imyaka 26, akaba yarakiniye amakipe menshi arimo Salitas, Santos FC, AS Douanes z’iwabo, Accra Lions yo muri Ghana, FK Slutsk na FK Smorgon zo muri Belarus, Turan Tovuz yo muri Azerbaijan, Mosta F.C. yo muri Malta na FC Nouadhibou yo muri Mauritania.

Uretse aba bombi, Rayon Sports kandi yakiriye myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi w’imyaka 23, akaba akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo afashe mu bwugarizi; Ramazani yakiniye amakipe arimo AS Vita Club na JS Grp. Bazano z’iwabo, Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Real Kashmir yo mu Buhinde.

Ni mu gihe aba bakinnyi biyongereye kuri Faustin Likau Pizzalo Kitoko wo mu kibuga hagati, Yannick Bangala Litombo wo mu bwugarizi na Olivier Kwizera ukina mu izamu nabo baherutse gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru; ikagira utubyiniriro nka Murera, Isaro ry’i Nyanza n’andi, dore ko bikanavugwa ko igira abakunzi benshi ugereranyije n’andi makipe.
Aba bakinnyi bose basanze Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa FERWAFA Super Cup ugomba kuyihuza na APR FC kuri Stade Amahoro, tariki ya 10 Mutarama 2026; ni mu gihe kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 14 imaze gukina.
