Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mbale High School, giherereye muri Kawunti ya Vihiga mu Burengerazuba bwa Kenya, bakoze imyigaragambyo ikomeye irimo gutwika inzu bararagamo nyuma yo kubuzwa kureba umukino wa Euro. Iyi myigaragambyo yaje no kugera ku rwego rwo gufunga umuhanda unyura imbere y’ishuri, aho abanyeshuri bashyize ibikoresho byabo mu muhanda, bigatuma ibinyabiziga bitabasha kuhanyura.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Education News, nyuma y’iyi myigaragambyo, abanyeshuri icyenda bafashwe n’inzego z’umutekano bashinjwa gutwika inzu y’ishuri, bakaba bagejejwe imbere y’urukiko. Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko aba banyeshuri batazemererwa gusubira ku ishuri kugeza igihe urubanza rwabo ruzasorezwa.
Iyi si inshuro ya mbere abanyeshuri bo muri Kenya bagaragaza imyitwarire nk’iyi. Mu mwaka wa 2016, abanyeshuri bo mu kigo cya Itierio Boys Secondary School, giherereye muri Kisii, batwitse inzu bararagamo nyuma yo kubuzwa kureba umukino wa Euro 2016 hagati ya Croatia na Portugal. Ibi byatumye ubuyobozi bw’ishuri bufata ingamba zikomeye zo guhana abanyeshuri bagize uruhare muri icyo gikorwa.
Imyigaragambyo nk’iyi y’abanyeshuri muri Kenya ikunze guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umunaniro w’amasomo, amategeko akakaye y’ishuri, ndetse no kubura uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo byabo. Nk’uko byagaragajwe n’inkuru ya Al Jazeera, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku byaha (NCRC) bwerekanye ko abanyeshuri bakunze kwishora mu bikorwa nk’ibi kubera umunaniro, igitutu cy’amasomo, n’ukubura ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubuyobozi bwa Mbale High School bwatangaje ko bwafashe ingamba zo gukaza umutekano no gushyiraho gahunda z’ubujyanama kugira ngo hirindwe ko ibibazo nk’ibi byongera kubaho. Ababyeyi n’abarezi barasabwa gukorana bya hafi mu gukurikirana imyitwarire y’abana no kubafasha mu bibazo bahura nabyo mu buzima bw’ishuri.
