Kenya: Abasirikare b’u Bwongereza 35 mu iperereza ku gukoresha indaya n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Iperereza ryihariye rya gisirikare ry’u Bwongereza ryakozwe kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za 2024, ryagaragaje ko hari abasirikare 35 bari mu kigo cy’imyitozo cya Nanyuki muri Kenya bakekwaho kwishyura abagore kugira ngo baryamane na bo, mu buryo buhabanye n’amategeko y’igihugu cya Kenya n’ay’u Bwongereza.

Amakuru y’iri perereza avuga ko ibi bikorwa byabaye nubwo mu 2022 hashyizweho amabwiriza akumira burundu ikoreshwa ry’amafaranga mu kugura imibonano mpuzabitsina ku basirikare bari mu butumwa hanze y’igihugu.

Icyegeranyo cyerekanye ko bamwe mu basirikare bari bagaragara mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, harimo no guhohotera abagore, ibintu byahise bituma mu Ukwakira 2024 hatangira iperereza ryimbitse ku myitwarire yabo.

U Bwongereza bumaze igihe bushinjwa imyitwarire mibi y’ingabo zabwo muri Kenya, harimo no gukorwaho iperereza ku rupfu rwa Agnes Wanjiru, umunya-Kenya w’imyaka 21 wapfuye mu 2012 nyuma yo kuburirwa irengero, bikavugwa ko yari ari kumwe n’abasirikare b’Abongereza. Umurambo we waje kuboneka mu cyobo cy’imyanda ya hoteli iri hafi y’ikigo cya Nanyuki.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, Gen. Roly Walker, yamaganye bikomeye iyi myitwarire, ashimangira ko igisirikare kigomba guhora kigendera ku ndangagaciro n’imyitwarire myiza.

Yagize ati: “Nta mwanya ukwiye guhabwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’umusirikare w’u Bwongereza. Ni ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, bibasira abakennye kandi bigamije inyungu zishingiye ku guhohotera no gucuruza abantu.”

Walker yavuze ko ibyasabwe muri raporo y’iperereza bizashyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo gukumira ko ibintu nk’ibi byongera kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *