Igitaramo cyari cyitezweho guhuza ibyamamare mu muziki bo muri Uganda n’u Rwanda birimo Jose Chameleone, Ykee Benda, Marina, Kenny Sol na Niyo Bosco, cyasubitswe ku munota wa nyuma, ibintu byatangaje benshi.
Iki gitaramo, cyari cyiswe ‘Uganda-Rwanda Music Festival’, cyagombaga kubera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval i Kampala kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025. Ku ruhande rwa Uganda, hari hitezweho abahanzi nka Jose Chameleone, Ykee Benda na Ava Peace, naho u Rwanda rukazoherezayo Marina, Kenny Sol, Niyo Bosco na Calvin Mbanda, bari bagombaga guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga.
Nta mpamvu yatangajwe ku mugaragaro yatumye iki gitaramo gisubikwa, ariko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UMURINGANEWS avuga ko kutamamaza bihagije ari byo byateye impungenge z’uko kititabirwa, bituma abategura bafata icyemezo cyo kugihagarika by’agateganyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda barimo Christopher na Juno Kizigenza bamaze kuvanwamo ku rutonde rw’abagombaga kwitabira, bavuga ko bafite impamvu zitabemerera kugenda.
Abateguye igitaramo batangaje ko bagiye kugirana ibiganiro na buri muhanzi ku giti cye kugira ngo barebe uburyo amasezerano bagiranye yasubukurwa, ndetse no gutegura igihe gishya kizaberaho iki gitaramo.
Iki gikorwa cyari cyitezweho gukomeza umubano w’abahanzi b’ibihugu byombi, ndetse no gutuma umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba utera imbere binyuze mu bufatanye.
