Miss Naomie yihanangirije abavuga ko umugabo we akennye: “Mumundekere!”

Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bacira urubanza umugabo we Michael Tesfay, bavuga ko akennye, ndetse ko ngo atamukwiriye.

Mu kiganiro cy’imbonankubone yakoze ku rubuga rwa Instagram, Miss Naomie yagaragaje ko ababazwa no kuba hari abashishikajwe n’imibereho y’umugabo we, aho bagiye banasakaza amafoto ye ari gutega bisi, bavuga ko bigaragaza ubukene bwe.

Yagize ati: “Yajya hehe mujye mumureka, kandi igihe muzajya mumubona mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha ni ukubagurira ‘Super Glue’ muzajya mukoza amaso nijoro ntimuvuge.”

Yakomeje avuga ko abantu bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko batagomba gusagarira umugabo we:
“Numvise muvuga ko akennye? Nta na rimwe mwigeze mumubona ku mbuga nkoranyambaga asabiriza. Nanjye se mwigeze munyumva mvuga ko hari ibitagenda kuri we? None se naramubahaye ngo mumutware? Oya. Mumundekere. Ni uwanjye.”

Miss Naomie yavuze ko yishimye kandi atuye mu mahoro, ko nta kibazo na kimwe gihari hagati ye n’umugabo we.

Ati: “Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangayika n’ibibazo.”

Miss Naomie yarushinze na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024, kuva ubwo akajya agaragaza urukundo rukomeye amufitiye, ndetse kenshi akavuga ko Imana yamuhaye uwo umutima we washakaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *