U Rwanda na Antigua and Barbuda byateye intambwe ikomeye mu mubano wabyo, nyuma yo gusinya amasezerano yemerera abaturage b’impande zombi gukora ingendo hagati y’ibi bihugu batarinze gusaba Visa.
Uyu mwanzuro watangajwe ku mugaragaro mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, aho Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, na mugenzi we wa Antigua and Barbuda, Amb. Walton Webson, basinye ku masezerano y’ubufatanye.
Iri tangazo rivuga ko abaturage b’u Rwanda bafite pasiporo zemewe, bashobora kujya muri Antigua and Barbuda nta Visa basabye mbere, ndetse n’abaturage b’ibi birwa bya Caraïbes bazajya basura u Rwanda batabanje gusaba Visa.
Uretse amasezerano yerekeye Visa, ibihugu byombi byanemeranyije ku bufatanye mu bijyanye n’ubuzima no guteza imbere ubukerarugendo, mu rwego rwo gutsura umubano n’imikoranire hagati y’ibi bihugu bibiri.
Antigua and Barbuda ni igihugu kiri mu birwa bya Caraïbes gifite amateka yo kuba cyarakoronijwe n’u Bwongereza, kikaba cyarabonye ubwigenge mu 1981. Gusa Umwami w’u Bwongereza aracyafatwa nk’Umuyobozi mukuru w’icyo gihugu, ahagarariwe na Guverineri, mu gihe Minisitiri w’Intebe ayobora Guverinoma.
Iyi ntambwe ije ikurikira amagambo yatangajwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Antigua and Barbuda, Charles ‘Max’ Fernandez, wavuze ko hari amahirwe ko RwandAir ishobora gutangiza ingendo zerekeza muri kiriya gihugu, bikazafasha mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth izabera muri Antigua and Barbuda mu 2026.
U Rwanda ruri gukomeza guhuza umugabane wa Afurika n’akarere ka Caraïbes mu buryo bufatika, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko mu bihugu nka Jamaica, aho yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibi bice by’Isi bushobora gutanga umusaruro urambye.
Mu 2022, ubwo yari muri Jamaica, Perezida Kagame yavuze ati: “Tugomba gushyiraho uburyo bworohereza abaturage bacu kugenderana, hagakurwaho imbogamizi za Visa kugira ngo dushobore gutangiza ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi bikorwa by’iterambere.”
Iyi politiki y’imikoranire myiza igamije guha amahirwe abaturage b’Impande zombi kwagura amarembo y’ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhahirane n’iterambere rishingiye ku mpinduka zishingiye ku bwuzuzanye.


