Bigirimana Egide, umujyanama w’ubuzima wo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruhambuga, yarashwe n’abashinzwe umutekano bashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubwo we na bagenzi be bakekwaho kwinjira muri pariki bagamije gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Nyakanga 2025, ahagana saa kumi, mu gice cya Nyungwe giherereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke.
Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda avuga ko abantu bagera kuri 15, bitwaje intwaro gakondo n’imbwa, binjiye muri iyi pariki. Mu gihe basatirwaga n’abashinzwe kuyirinda ngo basabwe guhagarara, barabyanga ahubwo bararwana. Byatumye abashinzwe umutekano barasa babiri muri bo.
Polisi yagize iti:
“Mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi n’igice abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n’imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Ubwo bari bahagaritswe n’abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara ahubwo barabagota barabarwanya, nibwo harashwe babiri abandi barahunga.”
Bigirimana Egide, umwe mu barashwe, yapfiriye mu Bitaro bya Bushenge mu gihe mugenzi we wakomeretse akomeje kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora.
Polisi y’u Rwanda yihanganishije umuryango wabuze uwabo, inatangaza ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza imvo n’imvano y’iki gikorwa.
Nyuma y’iki gikorwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakoranye inama n’abaturage bo muri ako gace, bunihanganisha umuryango wa Bigirimana, busaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kwinjira muri pariki no gucukura amabuye mu buryo butemewe, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikangiza umutungo kamere w’igihugu.
