U Rwanda rwahungishije Abadipolomate bagera kuri 224 babaga mu Mujyi wa Bukavu

Nyuma y’aho imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje igana muri Kivu y’Amajyepfo mu Mujyi wa Goma, Polisi y’u Rwanda yahungishije abadipolomate b’Umuryango w’Abibumbye babaga muri uwo Mujyi kuko uri hafi kugerwamo n’abarwanyi ba M23.

Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bari baherutse no gufata Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, bakomereje muri Kivu y’Amajyepfo aho kuri ubu babarizwa mu nkengero z’Umjyi wa Goma.

Abadipolomate bahungishirijwe mu Rwanda bavuye i Bukavu ni abantu 224, hifashishijwe amabisi, nk’uko byanemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda.

Ni mu gihe mu Cyumweru gishize nabwo abakozi ba UN babarirwa mu ijana bahungirishijwe mu Rwanda; aho bagejejwe i Kigali bagahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo koherezwa mu mahoteli aho bagombaga kuruhukira.

Si bo gusa u Rwanda rwakiriye kuko hari n’ingabo za DRC zaruhungiyeho nyuma zikurikirwa n’abacanshuro bo muri Romania aho bari baragiye kurwana ku ruhande rw’ingabo za RDC, bakaba baranyujijwe i Kigali bakomeza bataha iwabo.

Amakuru aravuga ko abarwanyi ba M23 bakomereje gusatira umujyi wa Bukavu ngo bahirukane ingabo za DRC ndetse n’iz’u Burundi zaje kuzifasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *