Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje impungenge ku buryo Virusi itera SIDA igikomeje kwibasira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, ashimangira ko bitandukanye n’uko bamwe babyibwira ko iyo virusi yacitse burundu.
Ibi yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ubwo yari mu gikorwa cya siporo rusange yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko nubwo hari ibyakozwe byinshi mu guhangana na SIDA, virusi iyitera itigeze icika, ahubwo igenda yinjira cyane mu rubyiruko rutayigeze mu gihe yakazaga.
Yagize ati:
“Hari abantu batekereza ko Virusi itera SIDA yacitse. Siko bimeze, iracyahari kandi turabona ko mu rubyiruko igenda yiyongera. Abato bo ntibigeze bayibona aho yari ikaze cyane.”
Yibukije urubyiruko ko kugira ubuzima buzira umuze ari inshingano zabo, abasaba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiwe cyangwa mu gihe itarageze.
Ati:
“Ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina igihe idakwiye, ariko no mu gihe binaniranye, agakingirizo karahari. Tubikoreshe kugira ngo tuzabarinde kuba umutwaro ku gihugu bazahajwe na Virusi itera SIDA.”
Yanavuze ko nubwo SIDA ari indwara idakira, hari icyizere ko ejo hazaza hashobora kuzaboneka uburyo bwo kuyikira. Gusa yaburiye urubyiruko ko mu gihe bataragera aho, bakwiye kugira amakenga bakirinda kuyishakira uburwayi ku bushake.
Minisitiri Dr. Nsanzimana ntiyagarukiye kuri SIDA gusa, yanaburiye urubyiruko kwirinda ibindi byago birimo inzoga n’ibiyobyabwenge, bikunze kubakururira ingaruka zirimo kuba ibisenzegeri bakiri bato cyangwa kugorana mu myaka yabo yo mu zabukuru.
Ati:
“Mukomeze kwirinda n’izindi ndwara, mwirinde inzoga n’ibiyobyabwenge kuko ni byo bizatuma mutagera kure cyangwa mukazagorana mu zabukuru.”
Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024, yerekanye ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko bukiri hejuru:
- Mu bari hagati y’imyaka 15-19, ab’igitsina gore banduye bari kuri 6,5% mu gihe ab’igitsina gabo bari kuri 1,6%.
- Mu myaka 20-24, ab’igitsina gore bari kuri 5,2% naho ab’igitsina gabo kuri 4,5%.
- Mu myaka 25-29, ab’igitsina gore bari kuri 3,5% n’ab’igitsina gabo kuri 3,0%.
Ibarura rya 2023 ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ryagaragaje ko mu rubyiruko rw’imyaka 15-24 habonetse abagera ku bihumbi 9 banduye Virusi itera SIDA, ubwandu bukaba buri ku kigereranyo cya 35%.
