Meddy yataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ mu masengesho yo gusabira igihugu

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, uzwi cyane nka Meddy, yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bateraniye mu masengesho yo gusabira igihugu azwi nka ‘USRCA Prayer Breakfast’, yasoje ‘Rwanda Convention USA’ yabereye i Dallas, muri Leta ya Texas, Amerika.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, cyaranzwe n’umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy wari utegerejwe n’imbaga y’abantu, ageze ku rubyiniro agaragaza ibyishimo byo kuba yongeye kuririmbira Imana mu ruhame.

Ati:

“Ndishimye kuba ndi hano uyu munsi, ni iby’icyubahiro. Rwari urugendo rurerure kuri njye mu buzima bwanjye, ku bazi inkuru yanjye. Ntabwo bisanzwe kuba ngiye kuvuga rya Yesu mu ruhame, Imana ishimwe. Uyu ni umwanya wo kuramya, mureke tugendane.”

Uyu muhanzi yashimiye by’umwihariko Apôtre Dr. Paul Gitwaza, washinze Zion Temple, avuga ko ariho umuhamagaro we waturutse.

Ati:

“Muntu w’Imana, warakoze cyane. Nakuriye muri Zion Temple, ikintu cyose cyahinduye ubuzima bwanjye cyatangiriye hariya. Tugiye gutangira kuramya Imana ariko sinshaka ko abantu bakonja.”

Meddy yahise atangira kuramya mu ndirimbo zitandukanye, zirimo:

  • “Ntacyo Nzaba”
  • “Holy Spirit”
  • “Niyo Ndirimbo”
  • “Arampagije Yesu”
  • “Reka Tugutambire Mana”
  • “Uri Imana Mana”
  • “Uwo Mwami ari mu Mutima”
  • “Sinzava Aho Uri” ya Kingdom of God Ministry.

Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Ungirira Ubuntu”, Meddy yavuze ko ari imwe mu ndirimbo yanditse akiri mu mashuri yisumbuye ataratekereza ko hari izindi nyinshi azandikira Imana.

Ati:

“Ntabwo nari nziko nzagera hano, nari nziko nzandika ari imwe gusa, none nongeye kwisanga hano. Igihugu cyacu Imana yaduhaye ubuntu, iduha abayobozi beza, abakozi b’Imana bakomeye, ni yo mpamvu u Rwanda rugeze hano uyu munsi.”

Yasoje ahamagarira urubyiruko kutazibagirwa Imana mu byo rukora byose.

Nyuma yo kuririmba, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yafashe umwanya abwiriza ijambo ry’Imana rifite umutwe ugira uti:

“Uruhare rwo kwizera mu kubaka igihugu.”

Yakanguriye abitabiriye aya masengesho gukomeza gushyira Imana imbere, bityo igihugu gikomeze gutera imbere mu mahoro no mu bumwe.

Mbere y’uko Meddy ajya ku rubyiniro, hari itsinda ryo kuramya ryafashije abantu kwinjira mu mwuka w’amasengesho, baririmba ibihangano bitandukanye byagaragaje amarangamutima menshi, bamwe bagera n’aho batura Imana ibitambo by’ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *