The Ben yashimye igikorwa Diamond Platinumz yakoze kuri Saint Valentin

Umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashimye mugenzi we Diamond Platumz ukomoka muri Tanzaniya, banakoranye indirimbo; amwita umwarimu we ku bw’igikorwa yakoze cyo kwegera umukecuru ukennye akamuha impano y’amafaranga ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Mu mashusho yafashwe tariki 14 Gashyantare 2026, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, ku mbuga nkoranyambaga za Diamond Platinumz, uwo muhanzi yagaragaraga aha impano y’Amashiringi abatandukanye, n’ubwo atigeze yifuza kugaragaza umubare wayo.

Muri ayo mashusho Diamond Platinumz yagize ati “Uyu munsi ni Saint Valentin, ni umunsi wahariwe abakundana. Nahisemo ko uyu munsi utagarukira mu muryango wanjye gusa ahubwo nkajya gushaka abandi bakeneye ubufasha, tugatuma baryoherwa n’umunsi kandi biyumve nk’abakunzwe.”

Ni amashusho yakoze benshi ku mutima barimo na The Ben basanzwe bafitanye umubano, nta gutinda amwereka ko amufata nk’umwarimu we.

Yanditse ati “Nigiye ku mwami ubwe komeza utwerekere muvandimwe wanjye, iki ni igikorwa cyiza cyane, binkoze ku mutima cyane.”

Diamond yagaragaye avuga ko mu by’ukuri abo agiye gusangira na bo umunsi atabazi, ariko kandi ari bugende agera ku bo abona babikwiye, yagaragaye agera mu isoko ahakorera abagore benshi n’abagabo bose akabaha ako gakarito.

Ni agakarito gato kari mu ibara ry’umutuku bumvikana bishimye baririmba zimwe mu ndirimbo ze abandi bamushimira harimo n’abakoreshaga ikinyarwanda bati “Murakoze.” Na we akabasubiza ati “Mugire umunsi mwiza w’abakundana (Happy Valentine’s Day).”

The Ben ashimiye Diamond Platinumz mu gihe ari muri Uganda aho yari yajyanye n’umugore we Uwicyeza Pamella mu gitaramo yaririmbyemo cyo kwizihiza uwo munsi, ibihe na byo yagaragaje ko byamunyuze cyane dore ko amatike yashize mbere y’uko umunsi nyir’izina w’igitaramo ugera. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *