Abanyeshuri barenga 220,000 bagiye gukora Ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 220,840 bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza biteguye gutangira ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 guhera ku wa 30 Kamena kugeza ku wa 3 Nyakanga 2025.

Iyi mibare yatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na NESA ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, aho igaragaza ko mu banyeshuri bari gukora ibizamini, abakobwa ari 120,635 mu gihe abahungu ari 100,205, bigaragaza ishusho igaragaramo abakobwa benshi kurusha abahungu.

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko ibi ari ikimenyetso cy’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere uburezi bwuzuye kandi burimo amahirwe angana ku banyeshuri bose, hatitawe ku gitsina cyangwa imiterere.

Abana bafite ubumuga bahawe umwihariko

Muri aba banyeshuri barenga ibihumbi 220, abagera kuri 642 bafite ubumuga butandukanye, barimo n’abafite ubumuga bwo kutabona. NESA yavuze ko aba banyeshuri bazahabwa ibizamini byabateguriwe byihariye, harimo ibyanditswe mu buryo bwa Braille ndetse n’inyandiko ziri mu nyuguti nini. Nanone kandi, bazongererwa igihe cyo gukora ibizamini kugira ngo ntibagirwe mu mikorere no mu myigire yabo.

Ibyavuye mu mwaka ushize n’ibyatumaga bamwe batitabira

Mu mwaka ushize w’amashuri wa 2023/2024, abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 91,713, ariko abakoze bagera kuri 91,298 bingana na 99.5%. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, aherutse gusobanura ko impamvu zitandukanye ari zo zituma bamwe batitabira ibizamini, zirimo uburwayi, guta ishuri n’izindi mpamvu z’umwihariko.

Imibare igaragaza ikibazo cyo guta ishuri

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bwo mu 2022 bwerekanye ko abana 177,119 bari barataye ishuri icyo gihe. Muri bo, abahungu bafite nibura imyaka 12 bagaragayeho igipimo cyo guta ishuri ku rugero rwa 13.4%, mu gihe abakobwa bari 5.2%. Gusa iyo mibare y’abakobwa ngo ikomeza kwiyongera uko bagenda bakura, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo gutwara inda zitateguwe, imirimo yo mu rugo, n’imyumvire ya bamwe ku burezi bw’umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *