Kuwa 19 Kanama 2025, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Byagaragaye ko abakobwa batsinze ku rwego rwo hejuru kurusha abahungu, ari na byo byongeye kugaragaza impinduka mu ireme ry’uburezi.
Mu birori byitabiriwe n’ababyeyi, abanyeshuri n’abayobozi batandukanye, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yashimiye intambwe yatewe n’abanyeshuri, anashimangira ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.
Ati:“Ntituzigera tubeshya umwana ko azi ibyo atazi. Ahubwo tugomba gushyira imbaraga zose kugira ngo abashe kumenya. Ibi nibyo bizatuma biteza imbere igihugu.”
Mu mashuri abanza, abanyeshuri barenga 219.900 bakoze ibizamini, aho 75% batsinze. Ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta kuri 72% mu gihe ibyigenga byaje imbere ku kigero cya 99%. Abakobwa batsinze ku kigero cya 53% mu gihe abahungu batsinze kuri 46,8%.
Ku masomo, Ikinyarwanda cyatsindiwe ku kigero cya 98% mu gihe imibare ari cyo cyagoye cyane abanyeshuri kuko cyatsindiwe ku kigero cya 27% gusa. Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, Kirehe ikaza imbere mu turere (97%).
Mu cyiciro rusange, abanyeshuri 148.677 bakoze ibizamini, 64% ni bo batsinze. Abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu batsinze kuri 49,8%. Ibigo byigenga byongeye kugaragaza umusaruro mwiza ku kigero cya 77%, mu gihe ibya Leta byatsinze 65%. Isomo ryabereye ingorabahizi abanyeshuri ni Ubugenge, aho batsinze ku kigero cya 27,5%.
Intara y’Iburengerazuba ni yo yatsinze ku rwego rwo hejuru (74%), naho uturere twa Kirehe (93,1%) na Nyagatare (82,2%) tuba imbere mu gihugu.
