U Rwanda rwatangije umushinga mushya witezweho impinduka zikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na UNESCO, yatangije ku mugaragaro umushinga w’imyaka ibiri ugamije guhindura imikorere n’imiyoborere y’inganda ndangamuco mu Rwanda.

Uyu mushinga ugamije “Guteza Imbere Inzego z’Ubuhanzi mu Rwanda: Gukomeza Inama y’Igihugu y’Ubuhanzi mu Nyungu z’Inganda Ndangamuco n’Inganda z’Ibijyanye n’Ubuhanzi.” Biteganyijwe ko uzatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere abahanzi b’abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye birimo abaririmbyi, abaraperi, abakinnyi ba filime, abasizi n’abandi bafite uruhare mu ruganda ndangamuco.

Mu gutangiza uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko uyu mushinga watekerejwe hagamijwe kurushaho gushyira urwego rw’ubuhanzi mu byibandwaho mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati:
“Uzafasha gushyiraho imiyoborere yemewe, irimo bose kandi ikora neza ku rwego rw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi. Imiyoborere yubakiye ku ijwi ryanyu, ikagendera ku bibazo muhura na byo, kandi ikomowe ku bunararibonye muzagaragaza bwo kumenya ibizakenerwa mu bihe biri imbere.”

Uyu mushinga uzibanda ku nkingi enye z’ingenzi:

  • Gukomeza no kunoza imikorere y’Inama y’Igihugu y’Abahanzi;
  • Gushyiraho gahunda y’igihugu isobanutse ijyanye n’iterambere ry’ubuhanzi;
  • Guharanira uburenganzira bwa buri wese mu ruganda ndangamuco;
  • Gushakira abahanzi amasoko arambye ndetse no kurinda umutungo wabo mu by’ubwenge.

Minisitiri Umutoni yakomeje ashimangira ko umushinga uzafasha igihugu gushyigikira urwego rw’ubuhanzi nk’urwego rufite agaciro mu bukungu n’iterambere rusange.

Ati:
“Dufatanye ducane urumuri rutanga uburenganzira bungana kuri bose mu buhanzi, kandi twubahe ubushobozi bwo guhanga nk’umutungo w’agaciro, ukeneye gufatwa neza uhereye mu bwana.”

Uru ni urubuga rushya ku bahanzi bifuza kugira uruhare mu ishyirwaho rya politiki zibarengera, kunoza uburenganzira bwabo n’iterambere ry’uruganda ndangamuco rufite imizi mu muco nyarwanda kandi ruganisha ku musaruro mu bukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *