Gucibwa inyuma ni kimwe mu bintu bikomeretsa umutima w’umuntu mu buryo bukomeye. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bashakanye, abagabo 20-25% n’abagore 10-15% bemeye ko nibura rimwe baryamanye n’umuntu batashakanye.
Ibi bisiga ibikomere bikomeye ku wo byakorewe, aho abagera kuri 68% by’abatuye Isi bavuga ko gucibwa inyuma byatumye bumva batakongera gukundwa, bikanagira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe n’imibanire yabo y’ejo hazaza.
Mu muco nyarwanda ndetse no mu mvugo rusange, hakunze kugaragara amagambo avuga ngo: “Abagabo baremanywe irari” cyangwa “nta kibazo kirenze kubikorana n’uwo mutakundana igihe bitabaye akamenyero.” Ayo magambo agaragaza uburyo bamwe bashaka koroshya icyaha cyo guca inyuma, bagatwaza kamere y’umuntu.
Ariko se, ubwo iyo umuntu yakuciye inyuma, amera nk’uwaguciriye urubanza? Ese aramutse agarutse asaba imbabazi, ntiyakirwa nk’umuntu wicuza? Aha ni ho ikibazo gikomeye gitangirira: wamutera imijugujugu cyangwa wamwumva?
Nubwo biruhije kubabarira uwaguciye inyuma, si ibintu bidashoboka. Benshi bagaragaza ko igikomere cy’icyo gikorwa gituma utangira kwibona mu yindi sura — nk’aho nta gaciro ukifite, nk’aho uri munsi y’uwo yaguciye inyuma agatoranya undi.
Mu gihe uburakari, agahinda, ipfunwe ndetse n’umubabaro bihurirana, benshi batekereza ko gutanga andi mahirwe mu rukundo ari ukwigomwa amahoro y’umutima. Ariko nanone, bamwe baravuga ko kubabarira bishobora gutuma umubano uzahuka, by’umwihariko iyo uwacumuye yemera ikosa rye, akerekana ubushake bwo guhinduka.
Kubabarira si uguhinduka igikoresho. Ni icyemezo kiremwa n’ubushishozi, gishingiye ku kwiyubaha no ku gusobanukirwa neza aho ushaka kugana.
Hari abahitamo gutandukana n’uwo bakundana nyuma yo gucibwa inyuma, ariko na byo ntabwo bivuze ko iyo nzira iba itekanye. Abenshi bibasirwa n’agahinda gakabije, ubwoba bwo kongera gukunda, ndetse no kwiyanga. Kureka ntabwo buri gihe bisobanuye gukira.
Urukundo si umugambi muto, ni urugendo rwuzuye ibyishimo, ibikomere n’amasomo. Iyo wacitse ku muntu, ntugacike ku kwiyubaha. Iyo uhisemo kubabarira, ntubikore kuko wemerewe, bikore kuko ubyumvise mu mutima.
