Mu gihe amahanga yose ari maso, Israel na Iran bakomeje guterana ibisasu, amagambo akomeye n’imyitwarire y’abayobozi ku mpande zombi bikomeje gutera inkeke. Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umutware w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bagaragaje imyumvire itajyanye n’icyerekezo cy’amahoro.
Ku rubuga rwe rwa Truth Social, Donald Trump yavuze ko Amerika ubu igenzura “ikirere cyose cya Iran”. Yibasiye Khamenei mu magambo asa n’ubutumwa bugenewe umuntu umwe, aho yamubwiye ati:
“Turazi aho yihishe, kandi byoroshye kumufata, ariko turi kumureka ari aho – byibura ntawe turi guhiga ubu.”
Yasoje avuga amagambo akomeye: “Kumanika amaboko nta bisabwa!” – amagambo yasomwe na benshi nk’igitutu gikomeye cy’uko ashobora kongera gutera Iran.
Kuri X (Twitter), Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yanditse ubutumwa bwinshi mu ndimi zitandukanye, yemeza ko Iran “itazigera na rimwe iganira n’Abanyasiyoni”, agashimangira ko Israel idakwiriye “imbabazi n’imishyikirano”.
Yasoje agira ati: “Urugamba ruratangiye.”
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, humvikanye ibiturika bikomeye ku murwa mukuru wa Iran, Tehran. Ibisasu bya Israel byagabye ibitero ku ruganda runini rukora ibisasu bya misile, n’ishuri rifitanye isano na IRGC – umutwe w’abasirikare barwanira kurinda ubutegetsi bw’idini bwa Iran.
Nyuma y’amasaha make, Israel yategetse abaturage bo mu gace ka District 18 muri Tehran – harimo n’abasirikare n’amazu abamo abakozi b’ingabo – guhita bava aho, ibintu bifatwa nk’imyiteguro y’igitero gikomeye.
Mu gusubiza, Iran yarashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa Fattah-1 yihuta kurusha ijwi (hypersonic missile) igana mu mujyi wa Tel Aviv. Ni bwo bwa mbere iyi misile ikoreshwa mu ntambara, nubwo Iran yari yaramuritse ko iyifite kuva mu 2023, aho Khamenei ari nawe wayise izina.
IRGC yemeje ko iraswa rya Fattah ari “intango y’iherezo” ku buhanga bwa Israel bwo kwirwanaho, ndetse Press TV – televiziyo ya leta ya Iran – yemeza ko ari intwaro igiye guhindura isura y’intambara.
Amakuru atangazwa na CBS avuga ko Trump yateranye inama n’abajyanama be b’umutekano kuri iyi ntambara. Harimo gutekerezwa uburyo Amerika yatera ibigo bya nikleyeri bya Iran – icyemezo gishobora gukurura intambara yo ku rwego rw’akarere.
Ariko bamwe mu bajyanama be n’abandi bakomeye mu rwego rw’umutekano ntibemera ko Amerika yakwinjira mu ntambara itaziguye. Umunyamakuru n’umushakashatsi Dara Conduit yavuze ko “kuwinjira muri iyi ntambara ari igitekerezo giteye ubwoba.”
Oren we ati: “Iran ishobora gukoresha igitero kuri Amerika kugira ngo ihe Trump impamvu yo guhatira Israel kugabanya urugamba.”
Yongeraho ko “atari igihe cyo guhagarika intambara” ahubwo ngo Israel ikwiye gukomeza kotsa igitutu Iran kugeza igihe yicujije.
Mu gihe Iran ivuga ko yatewe kandi ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, ndetse na Amerika iri mu nzira yo kuba yakwinjira mu rugamba, impungenge ni zose ko aka karere kose gashobora guhungabana.
Iran yatanze gasopo, ivuga ko izagaba ibitero ku nyungu za Amerika mu karere, hakoreshejwe n’imitwe iyishamikiyeho nka Hezbollah muri Liban cyangwa Houthi muri Yemen.
