Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Bianca, yibwe imodoka ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2025. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Hyundai yibwe aho yari iparitse mu rugo rwe, bikekwa ko yibwe n’umukozi wakoraga iwe mu rugo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bianca yemeje iby’ubu bujura, avuga ko “umwe mu bakozi bakoraga iwe mu rugo ari we wagize uruhare muri ubu bujura.” Yagize ati:
“Imodoka yibwe n’umwe mu bakozi bakoreraga mu rugo, namaze kubimenyesha RIB iri kubikurikirana.”
Imodoka kugeza ubu ntiraboneka, ariko amakuru atugeraho yemeza ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze kwakira ikirego ndetse rwatangiye iperereza ku byabaye.
Bianca, usanzwe ari umunyamakuru kuri SK FM, anakora ibiganiro ku muyoboro we wa YouTube ndetse no kuri ISIBO TV. Azwiho gukora ibiganiro bigaruka ku buzima bw’abantu, imibereho n’imyidagaduro.
Yavuze ko yamenye ko imodoka yabuze saa moya z’umugoroba ubwo yari avuye mu kazi, agasanga urufunguzo rwayo ruri aho asanzwe arushyira, ariko imodoka ubwayo ntayo.


