Rwanda FDA yahagaritse ikoreshwa ry’imiti yitwa Relief, isaba baturage kwirinda kuyikoresha

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa Relief, kivuga ko iyo miti itemewe gukoreshwa mu gihugu.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda, nyuma y’uko hagaragaye ko iyo miti ikomeje gukwirakwizwa kandi itemewe n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, Rwanda FDA yasabye abacuruzi b’imiti, abafite amavuriro na ba nyiri farumasi guhita bahagarika gukwirakwiza iyo miti ndetse no kuyishyira mu kato mu bubiko bwabo.

“Abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na za farumasi bose barasabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa Relief. Ingano yose ifitwe mu bubiko igomba guhita ishyirwa mu kato,” nk’uko bigaragara mu itangazo rya FDA.

Ubuyobozi bwa FDA bwasabye Abanyarwanda bose kureka kugura no gukoresha ibinini byose byitwa Relief, ndetse bunaburira abakomeje kuyicuruza cyangwa kuyitanga ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa.

FDA yongeye kwibutsa ko kwinjiza, gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe ari icyaha gikomeye kandi ko kibangamiye ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *