Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abantu bagera kuri miliyoni 246 barwaye malaria ku isi, naho abagera ku 569 000 barapfuye. Muri abo bapfuye, 76% bari abana bari munsi y’imyaka itanu, bigaragaza ko uyu mutwe w’abaturage ari wo urembanywa cyane n’iyi ndwara.
Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ku wa 16 Kanama 2025 ko imiti mishya ya malaria igenewe abana bato yemejwe kandi ishobora gutangira gukoreshwa. Uyu muti wagejejwe ku rwego rwo hejuru nyuma yo kugeragezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda.
Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu guhashya malaria. Yagize ati: “Kwemezwa k’uyu muti ni amahirwe akomeye ku bana bato bo muri Afurika. Ibi bitanga icyizere ko bazajya babona ubuvuzi bwizewe kandi buboneye.”
Muri Malawi, aho uyu muti mushya wigeze kugeragerezwa, bamwe mu babyeyi batangaje ko hari icyizere gihari nyuma y’uko bawugerageje ku bana babo.
Chisomo Banda, umubyeyi w’abana babiri, yagize ati: “Ubusanzwe twahuraga n’ingorane zo guha abana imiti igenewe abakuru tugabanyije. Hari ubwo twibeshyaga ku rugero rukenewe, bikadutera ubwoba. Ubu ndumva mfite amahoro kuko hari imiti iboneye igenewe abana bacu.”
Abaganga nabo babonye impinduka. Dr. Amina Okello, umuganga mu bitaro bya Uganda, yavuze ko uburyo bushya bwagabanyije ingaruka zabaga ku bana.
Ati: “Hari abana twabonaga bagerwaho n’ingaruka zo guhabwa imiti idakwiye. Ubu tubona uburyo bwizewe kandi bworoheje kubaha. Bituma ubuvuzi bwabo burushaho gukorwa neza.”
Abashakashatsi bavuga ko iyi miti mishya izafasha cyane mu kurinda urupfu rwa buri munsi rw’abana bato basaga 1500 bapfaga ku mugabane wa Afurika bazize malaria. Ikindi ni uko byitezwe ko bizorohereza ibikorwa byo kurwanya malaria ku rwego rw’ibihugu, kuko bizakuraho ikibazo cy’imiti itajyanye n’imyaka y’abana.
