Uwahoze ari umukunzi wa AmaG The Black yatangaje ko yigeze gukubitwa

Uwizera Riziki, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kim Agriella, yahishuye ko yigeze gukubitwa na Uwase Liliane, wahoze ari umugore w’umuraperi AmaG The Black. Ibi byabaye ubwo Uwase yageraga mu rugo rwa Kim agasanga ari kumwe na AmaG The Black, bikamuviramo uburakari bukomeye.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’umutekano yakorewe mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi ku wa 24 Gashyantare 2025, Uwase Liliane yagiye mu rugo rwa Kim Agriella saa 21:30 agiye kureba uwahoze ari umugabo we. Amaze kuhagera, yamenaguye ibintu byari mu nzu birimo imyenda n’ibiryo bari batetse ndetse akubita Kim Agriella yashinjaga kumutwarira umugabo akamutesha urugo.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kim Agriella yavuze ko mbere yo gukubitwa n’uyu mugore, yabanje kujya kwihisha hakubitwa bwa mbere AmaG The Black. Yagize ati: “Umunsi umwe hari n’ijoro […] ngiye kumva numva ikintu gikubise mu gipangu, nahise ninjira muri studio mbwira AmaG The Black ko numvise umuntu usimbuka igipangu, ngisohoka nkubitana n’umugore we kuko nari nsanzwe muzi ku mafoto. Ubwoba bwaranyishe njya mu kindi cyumba mpita mfunga nanga kubyivangamo.”

Kim yavuze ko nyuma yo kwikingirana, yakomeje gufata amajwi y’ibyahaberaga kugira ngo nihagira n’ibintu bibi bihabera bitazamubarwaho nka nyiri urugo. Mu mashusho uyu mugore yashyize hanze, humvikanamo ijwi ry’umugore warakariye umugabo we, amwita ko yataye urugo akaba yaratashye mu rw’inshoreke.

Mu kiganiro yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa YouTube, Kim Agriella yavuze ko AmaG The Black yamwiyambaje aho yari yifungiranye ngo ahamagare inzego z’umutekano. Uyu mugore avuga ko yahise ahamagara aho bahahiraga ngo bamufashe guhuruza abashinzwe umutekano. Ati: “Baraje benshi bakajya babona AmaG The Black ari gukubitwa. Ni njye wagombaga gushaka imfunguzo ngo mfungure binjire kandi nari nifungiranye, nahise nsohoka ngo njye kurushaka ahita amfata nanjye atangira kunkubita, ariko narakubiswe koko.”

Kim uhamya ko yakubiswe bikomeye n’uwari umugore wa AmaG The Black, yaje kubona imfunguzo akingurira inzego z’umutekano zihita zibajyana zikora raporo zimusaba kuyijyana kuri RIB akarega Uwase Liliane. Icyakora nubwo yari yagiriwe inama yo kurega uyu mugore wari wamuteye iwe akamukubitana na AmaG The Black, mu kiganiro cye, Kim Agriella yavuze ko yaje kumugirira impuhwe kuko yari afite umwana muto.

Ku rundi ruhande, raporo yakozwe n’inzego zishinzwe umutekano icyo gihe igaragaza ko Uwase yari yagiye kureba AmaG The Black yitwaje urwandiko bandikiranye ubwo basabaga gatanya. Uru rwandiko rwavugaga ko AmaG The Black ategetswe kwishyurira uwari umugore we inzu, akishyurira umwana babyaranye ishuri ndetse akanabahahira mu gihe bari bagitegereje icyemezo cya gatanya bari basabye.

Amakuru aturuka mu kinyamakuru IGIHE avuga ko AmaG The Black yari yarirengagije izo nshingano bituma uwari umugore we ajya kumushakira aho yari asigaye aba. Yaba AmaG The Black na Uwase ntibabashije kuboneka ubwo twakoraga iyi nkuru kugira ngo bagire icyo bavuga ku byatangajwe na Uwizera Riziki uzwi nka Kim Agriella.

Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashinja AmaG The Black kutita ku nshingano ze nk’umugabo n’umubyeyi, abandi bakamushinja kuba ari we nyirabayazana w’aya makimbirane.

AmaG The Black, ubusanzwe witwa Hakizimana Amani, ni umuraperi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izivuga ku buzima busanzwe. Yakoze ubukwe na Uwase Liliane ku wa 24 Ukuboza 2017, ariko nyuma y’imyaka mike batangira kugira ibibazo by’urugo byaje no kubaviramo gusaba gatanya.

Nubwo AmaG The Black yagiye yihakana amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore we, ibimenyetso bitandukanye byagiye bigaragaza ko umubano wabo utari ukimeze neza. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwase Liliane yavuze ko atari yiteguye kugira icyo avuga ku bijyanye no gutandukana kwe na AmaG The Black, ariko yemeza ko atari akiri kumwe na we.

Ibi byose byatumye benshi bibaza ku mibanire ya AmaG The Black na Kim Agriella, ndetse n’uruhare rwabo mu itandukana rya AmaG The Black na Uwase Liliane. Nubwo Kim Agriella yahakanye ko atigeze akundana na AmaG The Black, ibimenyetso bitandukanye byagiye bigaragaza ko hari umubano udasanzwe hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *