U Rwanda rwatangaje ko rutazigera rwihanganira imigambi ifitanye isano no gushaka guhindura ubutegetsi bwarwo, by’umwihariko bivugwa ku bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Burundi.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga i Genève mu Busuwisi, Amb. Urujeni Bakuramutsa, mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 59 y’Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu.
Amb. Bakuramutsa yavuze ko kuva mu mpera za 2021, u Rwanda ruhanganye n’ingaruka z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, harimo ubufatanye bugaragara hagati y’ingabo za FARDC na FDLR, umutwe w’iterabwoba ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Igiteye impungenge cyane ni uko FDLR, umutwe wa jenoside wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa. Uyu mutwe ukomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k’ibiyaga bigari.”
Yagaragaje ko hari ibindi bikorwa bishotorana birimo:
- Ibitero bya FARDC ku butaka bw’u Rwanda,
- Kuvogera ikirere cy’u Rwanda n’indege za gisirikare,
- Gushimuta Abanyarwanda baba muri RDC,
- Imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Ambasaderi yanakomoje ku mvugo zakoreshejwe n’abakuru b’ibihugu bya RDC na Burundi, zirimo izihamagarira impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Ibyo Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye batangaje ku mugaragaro, byerekana umugambi wabo usobanutse wo guhindura ubutegetsi mu Rwanda, kandi ibi ntabwo twabifata nk’amagambo asanzwe.”
Yatanze urugero rw’uburyo Perezida Tshisekedi, mu Ukuboza 2022, yabwiye urubyiruko rw’i Kinshasa ko yiteguye “kubohora” u Rwanda, naho Perezida Ndayishimiye mu Mutarama 2024, akavuga ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora.
Amb. Bakuramutsa yasobanuye ko ibi byose bikomeje kongera umwuka w’intambara no kubangamira amahoro, ndetse ko u Rwanda rutazabifata nk’ibintu bisanzwe.
Ku kibazo cya M23, yavuze ko gifitanye isano n’akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamazemo imyaka, aho bagiye bahohoterwa, bicwa, cyangwa bakamburwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Ibi ni ibibazo by’imiyoborere idahwitse. Nta mahanga afite uruhare mu gutera ubwo burakari, ahubwo ni ingaruka z’urwango rwubakiwe mu gihugu imbere.”
Ambasaderi yashoje yibutsa ko u Rwanda rugifite ubushake bwo gufatanya n’ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga mu biganiro bigamije amahoro, ariko ashimangira ko bidakwiye kuba igikoresho cya politiki cyangwa bigashingira ku makosa y’uruhande rumwe.
