Ibintu byafashe indi ntera mu Karere ka Wakiso muri Uganda, ubwo abasirikare b’igisirikare cy’iki gihugu batezaga umutekano muke bateye sitasiyo ya Polisi ya Lubowa, bagakubita abapolisi barimo n’umuyobozi wayo, banatwara ibikoresho by’akazi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Mata 2025, ubwo Lt Samson Amo, umwe mu basirikare bo mu mutwe wihariye w’ingabo, yahamagaraga ASP Sunday Innocent, umuyobozi wa sitasiyo, amusaba kumufasha gufunga abantu yari afashe. Ariko ibintu byahinduye isura ubwo ASP yamusabaga ibisobanuro ku byaha bakekwaho, maze Lt Amo amusubiza amagambo akarishye amutuka.
Lt Amo na bagenzi be barimo Pte Emmanuel Opio bageze kuri sitasiyo bakurikirwa n’abandi basirikare 12 bari mu modoka y’igisirikare, batangira gukubita abapolisi no gutunga imbunda buri wese uri aho, kugeza ubwo abaturage baje gutabara.
Umwe mu bayobozi ba Polisi waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko abapolisi batanu bakomerekejwe bikomeye, ndetse n’ibikoresho byabo birimo telefone byaribwe. N’abaturage bari baje gushaka serivisi kuri sitasiyo nabo ntabwo babacitse—barakubiswe.
Col Chris Magezi, Umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za Uganda, yemeje ko iperereza ryihuse ryatangiye, kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iri sanganya ridasanzwe ryabaye hagati y’inzego zishinzwe umutekano.
Yagize ati: “Turimo gukora iperereza ryimbitse ku cyateye aya makimbirane, kandi ibyo byabaye ntabwo bihagarariye imikorere isanzwe y’ingabo za Uganda.”
Iyi nkuru ikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru ryo muri Uganda, aho abaturage benshi bibaza ku mutekano wabo mu gihe abasirikare bashobora kugaba ibitero ku bapolisi, badatinya n’amategeko.