Igihano cy’urupfu ku bapolisi n’abasirikare bashinjwa ubwicanyi n’ubujura muri RDC

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kalemie, ruherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwakatiye igihano cy’urupfu n’ibindi bihano bikomeye ku basirikare n’abapolisi bakekwaho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.

Uyu mwanzuro wafashwe ku itariki ya 30 Mata 2025, uyobowe na Perezida w’Urukiko, Colonel Désiré Madjunda Mukole. Yatangaje ko urukiko rwasanze abaregwa bahamwa n’ibyaha baregwa bidashidikanywaho.

Muri abo harimo Capt. Dunia wo mu ngabo za FARDC, wahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake.

Mwamba Katoko Sinai, we, yahamwe n’ibyaha bitatu birimo kugira umugambi w’icyaha, ubujura bwitwaje intwaro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yakatiwe igihano cy’urupfu.

Si we wenyine; Komiseri wa Polisi Jean-Claude Nyembo hamwe na mugenzi we w’umupolisi, bombi bahamijwe ubujura bwitwaje intwaro no kugira umugambi wo gukora icyaha, ndetse bakatirwa igihano cy’urupfu.

Mu butumwa bwe, Colonel Madjunda yasabye abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru igihe cyose babonye abashinzwe umutekano bagwa mu byaha. Yagize ati:

“Urukiko rurahari, natwe turi mu kazi kacu. Nimuhura n’ibi bikorwa bitemewe, ntimuzuyaze kutumenyesha. Tuzaharanira ko ubutabera buboneka.”

Aba bose bakatiwe barafungiwe muri Gereza Nkuru ya Kalemie.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *