UAE na Somalia Byashimye Intambwe U Rwanda na RDC Bateye mu Rugendo rwo Kugarura Amahoro

Ibihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Repubulika ya Somalia byakiriye neza amasezerano mashya yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agamije gusubiza icyizere no gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano y’ibanze, afatwa nk’urufunguzo rushya rwo gukomeza urugendo rwo kunga ubumwe no gukemura amakimbirane mu nzira ya dipolomasi, akomeje kuvugisha amahanga, ashimangira icyizere cy’amahoro arambye n’ubutwererane bufite icyerekezo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu byagaragaye nk’ubutumwa bw’inkunga n’ishimwe, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, Umunyamabanga wa Leta muri UAE, yashimye uruhare rukomeye rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu koroshya ibiganiro byagejeje ku masezerano. Yanashimye kandi Qatar kubera uruhare yagize mu kwakira ibiganiro byabereye i Doha, kimwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’indi miryango y’akarere yahurije hamwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Sheikh Shakhboot yavuze ko aya masezerano atari intambwe isanzwe, ahubwo ari ikimenyetso kigaragaza akamaro k’ubufatanye bw’Akarere n’Isi yose mu guharanira amahoro no gukemura amakimbirane mu buryo burambye.

Mu butumwa bwatanzwe na Guverinoma ya Somalia, na bwo bwagaragaje ko iyi ntambwe ari iy’agaciro gakomeye. Somalia yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC afungura inzira nshya y’amahoro n’ubutwererane mu karere, by’umwihariko mu gihugu cyabo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia ryagize riti: “Turashima intambwe y’amateka ibaye hagati ya RDC n’u Rwanda. Iyi gahunda y’amahoro izagira uruhare runini mu mutekano, iterambere ry’ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere k’Ibiyaga Bigari.”

Guverinoma ya Somalia yibukije ko kwimakaza amahoro hagati y’u Rwanda na RDC bizagira ingaruka nziza ku Karere kose, binazamura icyizere cy’ubufatanye n’iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagaragaje ko isinywa ry’aya masezerano rishingiye ku bushake bwo gukemura ibibazo birimo imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke, no guteza imbere ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, imicungire y’amashyamba na pariki, ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano anateye imbere ubufatanye bw’ishoramari hagati y’u Rwanda na RDC, binyuze mu bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’abandi bashoramari mpuzamahanga, hagamijwe iterambere rirambye no guhanga udushya mu gucunga umutungo kamere.

Kuba ibihugu nka UAE na Somalia bishyigikiye uru rugendo, bishimangira ko amahanga akomeje kubona akamaro ko kongera imbaraga mu nzira z’amahoro, ubufatanye n’iterambere ry’amakungu.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *