Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda (National Council of Persons with Disabilities-NCPD) yasohoye igitabo cy’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, kikaba kije gukemura bimwe mu bibazo byari mu mashuri yigisha abatumva ntibanavuge, gusa haracyari imbogamizi ko kitaragera mu bigo byose bifasha abafite ubu bumuga.
N’ubwo menshi mu mashuri yigisha abatumva ntibanavuge atarabona iki gitabo, hakaba n’avuga ko byahageze ariko ku mubare mutoya cyane; Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko icy’ingenzi kwari ukugitunganya, kuko kugitubura byo ari akazi katazagorana cyane.
Iyi nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ni igitabo kigizwe n’amagambo cyangwa ibimenyetso biyagaragaza bigera ku bihumbi bibiri (2000), ikaba ikozwe ku buryo buvuguruye cyane kandi buteye imbere ugereranije n’iyari iriho yo yari ifite amagambo magana inani gusa.
Impuguke mu burezi bwihariye bw’abatumva ntibabone, Aime Frederic Rangira wanagize uruhare mu gutunganya iyi nkoranyamagambo agira ati ”Harimo ibishushanyo bigaragaza ijambo runaka, uko ukoresha amaboko cyangwa igihimba (movement) n’amagambo abisobanura kugira ngo humvikanishwe icyo ushaka kuvuga. Bizafasha utumva utazi amarenga neza ndetse n’abashobora kumva babashe gusabana n’abafite ubu bumuga.”

Ikigo cyigisha abatumva batanavuga cya Ngoma mu karere ka Huye, cyashinzwe n’abihaye Imana b’Abafurere bo mu muryango wa Mutagatifu Gabriel, kimaze imyaka 52 cyigisha abafite ubu bumuga, aho kuri ubu gifite abanyeshuri 120 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; ni kimwe mu bigo bikeya byashoboye kubona iyi nkoranyamagambo.
Umuyobozi w’iki kigo, Frere Jean Claude Munyaneza avuga ko kuboneka kw’iyi nkoranyamagambo ari ikintu cy’ingenzi muri ubu burezi bwihariye.
Ati ”Iki gitabo kizafasha abarimu bashya kuba bakwihugura ndetse n’abasanzwe bazongera ubumenyi mu magambo mashya kuko ururimi rw’amarenga na rwo rurakura kimwe n’izindi.”
Kabatesi Beatrice wigisha muri iri shuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku bana batumva ntibavuge, yishimira cyane kuba iki gitabo kibonetse ariko akagira n’ibyo yifuza.
Ati ”Iyi nkoranya itaraboneka hariho imbogamizi nyinshi. Hari amagambo amwe n’amwe tutashoboraga kubonera amarenga, bikadusaba kwirwanaho ku buryo umwana abyumva. Ariko aho iziye, dushobora kubona rya jambo n’irenga bijyanye. Gusa igitabo kimwe ku bana 120 ndetse n’abarimu benshi ntigihagije. Turasaba ko byatuburwa nibura umwarimu akagira igitabo cye.”

Ni mu gihe Elevania Kamana uyobora Umutara Deaf School, ishuri naryo rifasha mu gutanga uburezi bwihariye ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona riherereye mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba, avuga ko n’ubwo iyi nkoranyamagambo itarabageraho bizeye ko izafasha mu kuba ururimi rw’amarenga ruzaba rumwe.
Ati ”Mbere wasanga ururimi rw’amarenga rushingira cyane ku nkomoko y’uwaruzanye. Ndumva iyi nkoranyamagambo izatuma ururimi rw’amarenga rutera imbere kandi ku rugero rumwe mu gihugu cyose.”

NCPD itegura iyi nkoranyamagambo, yemera ko ibitabo byasohotse ari bikeya ariko ko akazi kari gakomeye kari ako kugitegura, ibyo kongera umubare wabyo na byo ngo birashoboka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, ati “Basanze ururimi rw’amarenga rushyirwa mu ndimi zemewe mu gihugu. Badusabye gutegura uru rurimi, ni na yo mpamvu twateguye iyi nkoranyamagambo. Ubu turi kwigisha uko rukoreshwa ndetse twatangiye n’inzira zo gusaba ko rwakwemerwa nk’ururimi rw’igihugu.”

Kimwe n’abafite ubundi bumuga butandukanye, umubare w’abatumva ntibanavuge nturamenyekana; gusa ni bamwe mu bafite inzego zibahagarariye zikomeye nk’Ihuriro ry’igihugu ry’abatumva ntibanabone ririmo n’abantu bize bakaminuza.