Bwa mbere hemejwe umuti wa malaria ku mpinja zikivuka n’abana b’amezi macye

Ku nshuro ya mbere mu mateka, habonetse umuti wa malaria wemewe by’umwihariko ku mpinja zikivuka n’abana bakiri bato. Uyu muti uzwi nka Coartem Baby (cyangwa Riamet Baby), wemejwe n’Ikigo cy’Ubusuwisi gishinzwe kugenzura imiti Swissmedic.

Ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abana b’abato cyane, cyane ko malaria ari imwe mu ndwara zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Afurika.

Kugeza ubu, ababyeyi n’abaganga bahitaga bakoresha imiti yagenewe abana bakuru n’abantu bakuru mu kuvura impinja, kandi mu buryo butemewe n’amategeko (off-label use). Ibyo byajyaga bituma hari igihe umwana ahabwa doze itari yo, bikaba byanamuviramo kwandura cyangwa guhinduka uburozi mu mubiri.

Umuti wa Coartem Baby wakozwe n’uruganda Novartis ku bufatanye n’Ikigo Medicines for Malaria Venture. Isuzuma ry’uyu muti ryakorewe ku mpinja kuva ku bakivuka kugeza ku bafite amezi atanu, zifite ibiro hagati ya 2 na 5.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni byo byatumye Swissmedic iwemeza, mu gihe cyari gisanzwe nta muti wa malaria wemewe ku bana bari munsi y’amezi atandatu.

Ibihugu umunani bya Afurika byamaze kwitabira gahunda yo kugerageza uyu muti, bikaba bitegerejwe ko mu mezi atatu biri buyemeze ku mugaragaro. Ibyo ni:

  • Burkina Faso
  • Côte d’Ivoire
  • Kenya
  • Malawi
  • Mozambique
  • Nigeria
  • Tanzania
  • Uganda

Ni inkuru y’akanyamuneza ku mugabane wa Afurika, kuko abana bagera kuri miliyoni 30 buri mwaka bavukira mu bice byugarijwe cyane na malaria.

Malaria iracyari ikibazo gikomeye ku buzima ku isi hose, ariko cyane cyane muri Afurika. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko mu mwaka wa 2023, abantu miliyoni 263 barwaye malaria, naho 597,000 barapfa.

By’umwihariko, abana bari munsi y’imyaka itanu bagize ¾ by’abantu bose bishwe na malaria muri Afurika.

Ubusanzwe imiti ya malaria yari igenewe abana guhera ku mezi atandatu kuzamura, none ubu uyu muti mushya ugiye gutangira gukingira n’abato cyane.

Akenshi imiti iha abarwayi hagendewe ku buremere bw’umubiri kuruta imyaka, ni yo mpamvu uyu muti wemerewe impinja zifite hagati y’ibiro bibiri n’bitanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *