Kurwanya ubukene ni imwe mu nkingi zo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye

Ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho (NTDs) wahujwe n’umunsi wo kurwanya ibibembe, inzego zitandukanye zagaragaje ko kugira ngo intego igihugu cyihaye zo kurandura izi ndwara burundu mu mwaka wa 2030 zigerweho, uruhari rwa buri wese rukenewe by’umwihariko kurwanya ubukene kuko abakene ari bo zibasira cyane.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2024 mu birori byabereye mu gishanga cya Rurambi, giherereye mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo mu isuku n’isukura duhashye indwara ziterwa n’umwanda”; aho abari aho bagaragaje ko kurandura izi ndwara burundu bisaba ko buri wese agomba kubigira ibye agakora ibyo akwiye gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko aka karere kihaye intego yo gufatanya n’umuturage mu kurwanya indwara zititaweho kuko umuturage atari umugenerwabikorwa ahubwo ari umufatanyabikorwa.

Yagaragaje ko izi ndwara ziterwa n’umwanda kandi zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, umuryango we na sosiyete muri rusange, aho yagarutse ku ngaruka z’izi ndwara, zidindiza iterambere ry’umuntu n’iry’igihugu muri rusange, no kugira uruhare mu kugwingira kw’abana.

Ati: “Birababaje rero kubona twabura umuturage kubera izi ndwara zititaweho uko bikwiye, ni indwara ziterwa n’umwanda kandi zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, umuryango we na sosete muri rusange, izo ngaruka rero dushobora kuzisangmo no kugwingira kw’abana, twabonye amasomo yo kugira isuku mu buryo buhagije nizere ko bizadufasha guhashya indwara nyinshi.”

Visi Meya Imanishimwe Yvette avuga ko indwara zititaweho zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, umuryango we na sosiyete muri rusange.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Dr Albert Tuyishime yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukuzirikana ingamba zo guhashya indwara zititaweho uko bikwiye, aho yagaragaje ko izi ndwara zikunze kwibasira abantu badafite isuku ihagije, kandi ko akenshi biterwa n’imyumvire idakwiye ikwiye guhinduka.

Ati: “Izi ndwara rero usanga zikunze kwibasira abantu babayeho cyanwa se badakunze kugira isuku ihagije, iyo suku idahagije akenshi usanga biterwa n’imyumvire iba idakwiye kandi tugomba kurwanya, ni uguhindura imyumvire gusa umuntu akavuga ati ‘isuku niyo ngiye kwimakaza kandi mpereye kuri jye.”

Yagaragaje ko izi ndwara zikunze kwibasira abakene, bityo ko imbaraga za buri wese zikenewe kugira ngo habeho iterambere rihamye rizatuma izi ndwara ziranduka.

Ati: “Icya kabiri izi ndwara uzisanga mu bantu bafite ubukene, aha rero nigo imbaraga za buri wese ziba zikenewe kugirango icyo umuntu wese ashoboye agikore kugira ngo umuturage cyangwa se bagenzi bacu bave mu bukenye bityo n’izo ndwara zirekeraho kubibasira.”

Dr Albert Tuyishime asanga kurwanya ubukene byaba imwe mu nkingi za mwamba mu kurwanya indwara zititaweho.

Dr Albert kandi yagaragaje ko buri wese akoze ibyo asabwa, mu gihe izi ndwara zashobora kurandurwa burundu.

Ati: “Ariko dukoze icyo buri wese agomba gukora bihereye kuri jye, n’umwaka umwe gusa dushobora kutawugezaho tukavuga tuti ‘twebwe mu myaka ibiri duhereye ubungubu izi ndwara tugomba kuzirandura’, kandi buri wese afashe iyo ntego; mu rugo, mu isibo, mu mudugudu, mu kagari, mu murenge, mu karere twese tukajyanamo ntabwo dushidikanya ko iyo ntego twayigeraho.”

Hakenewe ubushobozi bw’abakozi n’ubw’amafaranga ngo indwara zititaweho zirandurwe.

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Dr. Jules Mugabo Semahoro yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gushaka ubushobozi burambye bwo kurwanya izi ndwara; kuko hakenewe ubushobozi bw’amafaranga n’abakozi kugira ngo intego yo kurandura inzoka zo mu nda no kurwanya indwara zititaweho igerweho.

Ati: “Munyemerere nkore ubuvugizi kubera ko ibyo twiboneye twifuza ko haboneka ubundi bushobozi; ubushobozi bw’amafaranga, ubushobozi bw’abakozi ku buryo tugera ku ntego zo kurandura inzoka zo mu nda, tukazabikwiza igihugu cyose, izi ndwara zose zititaweho tuvuga abantu bashyize imbaraga mu isuku zishobora kurandurwa. Mureke rero dushyire hamwe imbaraga turwanye izi ndwara ku buryo igihugu cyacu kirangwa n’abaturage batarwaye indwara nk’izo.”

Dr. Jules Mugabo Semahoro asanga hakenewe ubushobozi bw’abakozi n’amafaranga.

Imibare itangwa na RBC mu mushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2024 igaragaza ko 38,7% by’abatuye mu gihugu hose barwaye inzoka zo mu nda; aho 46,7% by’abantu bakuru bose barwaye inzoka zo mu nda, 38,8% by’abafite hagati y’imyaka 5 na 15 nabo basanzwemo izi ndwara naho 30,2% y’abana bari hagati y’umwaka 1 n’imyaka 4 barwaye inzoka zo mu nda.

RBC kandi igaragaza ko mu gihugu hose hagaragaye abarwaye indwara ya bilariziyoze bagera ku 1013, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2017-2018 bugashyirwa ahagaragara muri 2019 bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi 6.

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs) zifata abagera kuri miliyali imwe n’igice ku Isi, aho abangana na 40% by’abazirwara babarizwa muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahala, naho miliyoni 836 bakaba abana ndetse abagera ku bihumbi 170 baka bapfa bazize izo ndwara.

Hatanzwe bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kugira isuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *