U Rwanda rwiyemeje kurandura Kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ingamba zigamije kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka wa 2027.

Izi ngamba zagaragajwe ku munsi wa kabiri w’igikorwa cyo gutangaza gahunda y’imyaka 5 yo guteza imbere urwego rw’ubuzima (HSSP V) ndetse na gahunda y’Igihugu yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027.

U Rwanda ruvuga ko muri 2027 ruzaba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura, bikaba bisobanuye ko bizaba byarakozwe imyaka 3 mbere y’intego ya 2030 y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Kuva muri 2011 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abangavu iyi ndwara, aho kuri rugeze kuri 93% by’abangavu bakingiwe iyi kanseri y’inkondo y’umura.

Ikiguzi rusange cyo gukingira gitwara 7,25$ ku mwana w’umukobwa umwe, mu gihe kugira ngo umugore apimwe by’ibanze bisaba 13.2$.

Ni mu gihe kugira ngo ahabwe ubuvuzi bumurinda kugira kanseri ariko byamaze kugaragara ko azayigira mu bihe biri imbere, ikiguzi kimwe ari 37,9$, naho kuvura kanseri umuntu yinjiwe mu mubiri ni ukuvuga wa wundi yagaragayeho bisaba urwaye gutanga 2.640,1$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *