Ikipe ya Police WVC mu bagore na Kepler VC mu cyiciro cy’abagabo, ni yo yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Intwari (#Ubutwari2025).
Ni mu mikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama isozwa ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu nzu y’imikino ya Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police WVC ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma APR WVC amaseti 3-2 (25-16, 19-25, 25-23, 26-24, 10-15); umwanya wa gatatu wegukanwa n’ikipe ya Kepler WVC itsinze RRA amaseti 3-1.

Mu bagabo ho Kepler VC ni yo yegukanye iki gikombe itsinze REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (17-25, 23-25, 25-23, 34-36); umwanya wa gatatu wegukanwa n’ikipe ya Police VC itsinze APR VC amaseti 3-0.

Ni imikino yitabiriwe n’abafana batandukanye kandi benshi kuva yatangira, ndetse imikino ya nyuma yitabirwa n’abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Deo, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Uwayezu François Régis n’abandi.







